spot_img
Ahabanza Blog Page 66

Nyuma yo kwirukana Cristiano Ronaldo ikipe ya Manchester united ihise ishyirwa ku isoko.

0

Ikipe ya manchester united yaba igiye kugurishwa n’abaherwe bayo bari bayimaranye imyaka 17, ibi ahanini byaba biturutse ku gitutu cy’abafana gikabije ndetse n’umusaruro nkene mu kibuga umaze imyaka hafi 10 kuri Manchester united.

Amakuru dukesha skynews yasakaye kuri uyu wa kabiri avuga ko aba bakire baturuka mu muryango wa Glazer bari gusuzuma uburyo bwakoroha bwo gutanga iyi kipe kuburyo byarangira ivuye mu maboko yabo. Amakuru kandi avuga ko ubu hari itsinda ry’abahanga mu by’ubukungu riri gutanga inama z’uburyo iyi kipe yagurishwa yose cyangwa bagatanga igice bagasigarana ikindi.

Sibyo gusa kuko itangazo rishimangira ibi rishobora gusohoka igihe icyaricyo cyose. Aya makuru akimara gusohoka, agaciro k’ikipe ya Manchester united ku isoko ry’imari n’imigabane kahise kazamukaho 17 ku ijana bivuze ko hiyongereyeho arenga miliyoni 400.

Kuva Sir Alex Ferguson yasezerano muriyi kipe muri 2013, Manchester united ntirongera gukora ku gikombe cya shampiona ndetse bamaze kwirukana urutonde rurerure rw’abatoza bose bashinjwa kubura umusaruro.

FIFA yamaganiye kure imyenda y’ikipe y’Ububiligi ishyigikira abatinganyi.

0

Umuvugizi w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi yavuze ko imyenda iyi kipe yabo yari guserukana mu gikombe cy’isi, FIFA yayanze kubera amagambo yanditseho ashyigikira ubutinganyi.

Imiterere yiyi myenda igizwe n’amabara ariho agizwe n’umukororombya bikaba bizwiko aya mabara asanzwe yifashishwa mu gushyigikira imico n’imigirire yaba bantu. Icyakora umuvugizi wiyi kipe y’Ububiligi yavuze ko FIFA itanze iyi myenda biturutse ku biyiriho ahubwo ngo bayanze bitewe nuko harimo no kwamamaza mu buryo butemewe mu mategeko y’igikombe cy’isi.

Iyi myenda yashyizwe hanze mu kwezi kwa cyenda gushize, ndetse ububiligi buyikinana imikino myinshi muri Nations League. Icyakora kandi iyi myenda yanzwe nyuma yuko FIFA itangaje ko nta mukapiteni wemerewe kwambara igitambaro cy’ubukapiteni kiriho amabara ashyigikira ubutinganyi kuko uzabikora azahita ahabwa ikarita y’umuhondo. Ibi kandi bije ku busabe bwa Qatar itajya yemera na rimwe ubutinganyi n’ibindi bikorwa byose bijyanye nabwo bityo na fifa yahisemo kubahiriza ubusabe bw’igihugu cyakiriye amarushanwa.

Icyakora ishyirahamwe ry’umupira mu bubiligi kuri uyu wa mbere ryo ryatangaje ko kapiteni wabo Eden Hazard atazigera yambara mwene iki gitambaro.

Qatar nk’igihugu gisanzwe kigendera ku matwara ya islam yashyizeho imirongo myinshi ntarengwa cyane cyane yo guhangana n’imyitwarire y’abanyaburayi bo batemera, aho harimo nko guhagarika ibikorwa byose bijyanye n’ubutinganyi ndetse n’ubucuruzi bw’inzoga muri stade. 

Imbere ya Ruto perezida Tchisekedi yongeye gushinja u Rwanda gutera igihugu cye.

0

Kuri uyu wa mbere perezida William Ruto wa Kenya yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Kinshasa muri RDCongo, muri uru ruzinduko Ruto yabonanye na mugenzi we wa Congo bwana Felix Tchisekedi.

Uru ruzinduko rwa William Ruto ruje nyuma yaho ibiganiro byari guhuza leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro kuri uyu wa kabiri bisubitswe. Nyuma y’ibiganiro byahuje Tchisekedi na Ruto mu kiganiro bahaye abanyamakuru, aba bakuru b’ibihugu bavuze ko ibiganiro byabo byibanze ahanini ku bijyanye no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Ahagaze iruhande rwa perezida Ruto bwana Felix Tchisekedi wa Congo yasubiyemo ndetse ashimangira ibyo amaze iminsi avuga ko igihugu gituranyi cy’u Rwanda cyagabye ibitero ku gihugu cye. Yakomeje kandi ashimira Ruto ko kuva ageze ku butegetsi mu kwezi kwa cyenda yakomeje kugaragaza gufasha Congo kugarura amahoro muriki gihugu. Felix ati: “nshaka kumushimira (Ruto) ku gushyigikira igihugu cyacu, kuva ageze ku butegetsi bw’igihugu cye, perezida Ruto yerekanye ko afite ishyaka ryo gufasha igihugu cyacu kugaruka mu nzira y’amahoro. Amahoro tumaze imyaka 20 dushakisha ariko tutarayageraho”

Kuri ubu Kenya ni kimwe mu bihugu byamaze kohereza ingabo muri Congo mu gufasha kugarura amahoro, icyakora nanubu ntiharagaragazwa uburyo ubwo butumwa buzakorwamo cyane cyane ibijyanye no kurwana n’iyo mitwe yitwaje intwaro nka M23 arinayo ihangayikishije Congo.

Cristiano Ronaldo yongeye kwibasira ikipe ye ya Manchester united.

0

Cristiano Ronaldo uri mu myaka ye ya nyuma mu mupira w’amaguru amaze iminsi ahanganye n’ikipe akinira ya Manchester united, kuriyi nshuro yagarutse avuga ati ndi icyuma ntawankoraho, mvuga ibyo nshaka, igihe nshakiye. Ibi yabivuze nyuma yaho ikipe ye itangaje ko uyu mugabo ashobora kwirukanwa biturutse ku kiganiro yakoranye na Morgan Piers.

Kuri uyu wa mbere yongeye kugaragara mu itangazamakuru aho ikipe ya Portugal ikambitse muri Qatar. Ronaldo ahita avuga ko ntawamukoraho ndetse ko ari icyuma ati: “mvuga icyo nshaka, igihe nshakiye” uyu mugabo w’imyaka 37 kandi yasabye abanyamakuru ko ibyo yavuze bidakwiye kubazwa undi mukinnyi uwariwe wese mu ikipe ya Portugal, ahubwo abandi bakwiye kubazwa ibyerekeranye n’igikombe cy’isi aho bazamanuka mu kibuga kuwa kane bahanganye n’ikipe ya Ghana.

Ikiganiro yagiranye na Piers Morgan cyamaze iminota 90 cyari kiri mu bice bibiri, cyabaye nkaho aricyo gishyize iherezo ku mupira wa Ronaldo mu ikipe ya Manchester united nyuma yaho anenze bikomeye ikipe, abayobozi bakuru, abatoza ndetse na bamwe mu bakinnyi bakinana muri Manchester united. Bidatinze abanyamategeko ba Manchester united bahise batangira zimwe mu nzira z’amategeko zijyanye no gusesa amasezerano asigaye ya Cristiano muriyi kipe, aya masezerano akaba afite agaciro ka miliyoni 16 zama pound.

Icyakora ibi ntacyo bibwiye Ronaldo kuko kuri uyu wa mbere yasubiyemo avuga ibyo yavuze byose byari mu burenganzira kuko ntanumwe wemerewe kumubuza kuvuga kuburyo abayego muri Manchester united. Ronaldo ati: “ndi icyuma, mu buzima bwange igihe cyiza kibaho, ni igihe njye nishyiriyeho. Nta narimwe mba ngombwa gutekereza kubyo abantu bamvugaho cyangwa bantekerezaho ahubwo mvugira igihe nshakiye”

kizza Besigye yasabye ingabo za Kenya kutazakora amakosa nkayakozwe n’ibindi bihugu muri Congo. 

0

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Museveni muri Uganda bwana Kyizza Besigye yatanze umuburo ukomeye ku ngabo za Kenya zagiye muri Congo. Avugira kuri television ya NTV yasabye ingabo za kenya kutazaba ibikoresho byabanya politiki ngo zifashishwe gusahura umutungo wa Congo aho gukora umurimo mwiza wabajyanye.

Besigye nubwo ateruye ngo avuga amazina, yibasiye abanyepolitiki banyuranye bagiye bihisha inyuma y’ubutumwa bwo kugarura umutekano muri Congo, ariko bakibanda mu gusahura umutungo wa Congo, aho kugarura amahoro nk’icyabajyanye. Avuga ko aya ari amahirwe Kenya ibonye yo gukora amateka akomeye ikongera kugarura igihugu cya Congo hamwe ndetse ku murongo, dore ko we yemeza ko abanye-Congo batangiye gukunda izi ngabo.

Besigye ashimangira ko Kenya ifite Akazi gakomeye ko kongera kunywanisha abanye-Congo ariko kandi ataribyo gusa ahubwo igomba no kunywanisha abanyepolitiki batandukanye. Besigye avuga ko haribihugu byinshi binyuranye byagiye byifashisha abasirikare byohereje muri Congo mu kwigwizaho umutungo mu mwanya wo gukora umurimo wa nyawo wabajyanyeyo. Besigye ati: “bibaho gute ko hari ibihugu bidafite ahantu na hamwe wakura n’akabuye na kamwe ka zahabu ariko ugasanga ibyo bihugu biri ku rutonde rwa mbere mu kohereza mu mahanga zahabu?”

Besigye kandi yakomeje asaba abayobozi ba Congo gukora ibishoboka byose bagashyiraho uburyo amahoro ashobora kugaruka mu gihugu cyabo ndetse muburyo burambye. Ubusanzwe DR Congo ifatwa nk’igihugu cya mbere muri Africa mu kugira umutungo kamere mwinshi, ibi rero byatumye congo ihorana imitwe myinshi yitwaje intwaro ariko yose ugasanga ishishikajwe no kwicukurira amabuye y’agaciro, sibyo gusa kandi kuko ibihugu byinshi byagiye byohereza ingabo muri Congo, ariko hafi ya byose bikaza kugwa mu mutego wo kwishakira imitungo kamere kurusha ikindi cyose.

AMAFOTO: Umugore washinjwaga kwica abana be bane nawe yapfuye ataraburana.

0

Bamwe bati isi igeze ku musozo, ariko se koko nawe niko ubibona? Iki kibazo tukibajije nyuma yiyi nkuru ibabaje cyane y’umugore wishe abana be yibyariye uko ari bane.

Yitwa Nomboleko Simayire, akomoka muri afrika yepfo, uyu yashinjwaga kwica abana be bane ariko nawe byarangiye aguye mu bitaro nanubu ntiharamenyekana icyamuhitanye. Uyu mugore yatawe muri yombi kuwa 09/11/2022, nyuma yuko ariwe muntu wenyine wakekwaga mu bwicanyi bwakorewe abana be bane bikaba byarabereye mu gace ka Engcobo muri Africa yepfo.

Amakuru avuga ko ubwo yari ari muri kasho yabwiye abarinzi ko yumva amerewe nabi kuwa 20/11, bidatinze uyu yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho ariko biza kurangira apfuye muburyo butunguranye. Icyamuhitanye nanubu ntikiramenyekana ariko iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekanye impamvu nyakuri y’urupfu rwuyu mugore ushinjwa kwihekura.

NGUEMA: Niwe wa mbere umaze imyaka myinshi ku butegetsi ku isi, umuhungu we niwe Visi-perezida. Menya byinshi.

0

Bajya bavuga ngo ingoma iraryoha, uyu mukambwe umaze imyaka 43 kubutegetsi ariko nanubu arashaka kongera kwiyamamariza indi manda yo gukomeza kuyobora iki gihugu cya Guinea Equatoriale.

Bwana Teodoro Obiang Nguema kuri ubu yujuje imyaka 80, ubutegetsi bwe bushinjwa guhonyanga uburenganzira bwa muntu ndetse nogukorera iyica rubozo abo batavuga rumwe. Nubwo hagiye kuba amatora muriki gihugu, ariko abatavuga rumwe nawe bavuga ko nubwo bagiye kwitabira amatora ariko batizeye kuzayatsinda.

Uyu musaza iki gihugu gifatwa nkaho ari akarima ke, dore ko yaba we nabagize umuryango we aribo bihariye imyaka igiye ikomeye mugihugu. Nkubu umuhungu we Teodorin Obiang niwe visi perezida w’iki gihugu nubwo akibamo gacye kuko yibera cyane muri America no mu burayi. Uyu muhungu wa perezida Obiang Nguema azwiho gutunga ibintu bihenze cyane nko kuba ariwe waguze uturindantoki (gants/gloves) zihenze ku isi za Michael Jackson ziriho diyama.

Icyakora abahanga mubya politiki bavuga ko aya matora ntakintu na kimwe azahindura muri politiki yiki gihugu ndetse ntibanatinya guhamya ko obiang azatsinda aya amatora hejuru ya 95%.

Qatar: Nta muntu n’umwe wemerewe gucuruza inzoga kuri stade mu gikombe cy’isi.

0

Ubusanzwe ubucuruzi bw’inzoga mu gihugu cya Qatar buragenzurwa bikomeye ndetse si buri wese wemerewe kuzicuruza, no mu gikombe cy’isi rero uku kugenzura icuruzwa ry’inzoga ntibyahagaze kuko kugeza ubu nta muntu numwe uzaba wemerewe gucuruza inzoga cyangwa ikindi kintu gisembuye kuri stade muriki gikombe cy’isi.

Uruganda Budweiser nirwo rwari rufite isoko ryo gucuruza ibisembuye ku ma stade mu gikombe cy’isi, gusa byarangiye uru ruhushya narwo rukuweho habura iminsi ibiri ngo amarushanwa atangire. Nyuma yicyi cyemezo byahise biba ihame ko nta mufana numwe uzabasha kunywa ibisembuye muri stade mu gihe cy’umukino uwariwo wose w’igikombe cy’isi.

Itangaza ryasohowe na FIFA itegura igikombe cy’isi riragira riti: “Nyuma y’ibiganiro birambuye hagati y’ubuyobozi bwa Qatar ari nayo izakira igikombe cy’isi ndetse na FIFA hafashwe umwanzuro ko ibinyobwa bisembuye bizacuruzwa ahantu hateganyijwe ndetse hemewe n’ubutegetsi bwa Qatar ariko nta bisembuye na bimwe bizagurishwa kuri za stade mu gihe cy’imikino. Icyakora ibinyobwa bidasembuye bizakomeza gucuruzwa ndetse FIFA na Qatar bazakora ibishoboka byose kugira ngo bamenye neza niba abafana bameze neza mu mikino yose

Ibi byose bije nyuma yaho amatangazo yahise mbere yavugaga ko inzoga zizajya zicuruzwa ku ma stade yaba mbere cyangwa mu gihe cy’umukino, ariko Qatar nk’igihugu gisanzwe kitemera kunywa inzoga mu ruhame, bavuze ko uku gucuruza inzoga kuri za stade byaba binyuranyije n’umuco wabanya Qatar ariko kandi atari Qatar gusa ahubwo bijyanye n’abaturage baturanye n’igihugu cya Qatar usanga batemera icuruzwa ry’inzoga mu ruhame.

Cristiano Ronaldo mu mazi abira nyuma yuko ategetswe kutazagaruka mu myitozo.

0

Itangazo ryasohowe n’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza uyu mukinnyi asanzwe akinira, rivuga ko Cristiano Ronaldo yategetswe kutazagaruka ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester kizwi nka Carrington, igihe azaba avuye gukina igikombe cy’isi muri Qatar.

Hari kandi amakuru avuga ko ikipe ya Manchester yatangiye inzira z’amategeko zo gusesa amasezerano ya Cristiano n’iyi kipe, aya masezerano yamwemereraga guhembwa ibihumbi 500 byama pound buri cyumweru, nyamara bivugwa ko Manchester United niramuka iyasheshe nta nigiceri uyu mukinnyi azabona muri miliyoni 16 zama pound yari kuzaba asaruye ubwo amasezerano ye azaba arangiye mu mpeshyi itaha.

Itangazo riragira riti: “Manchester United yamaze gufata ingingo ziboneye mu rwego rwo guhangana nibyo Ronaldo aherutse mu binyamakuru, nta byinshi tuzatangaza kuriyi ngingo kugeza tugeze ku mwanzuro wa nyuma ufatika kuriyi ngingo turiho” byose byazamutse nyuma y’ikiganiro Ronaldo yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan cyamaze iminota 90, maze Cristiano akandagaza bikomeye ikipe ya Manchester united atitaye ko ayifitiye amasezerano ndetse bikagera naho atangaza ko atubaha umutoza we Ten Hag bitewe nuko nawe nta cyubahiro amuha.

Ibyo byatumye nyuma yicyo kiganiro ubuyobozi bwa Manchester united ndetse n’umutoza Ten Hag bakora inama igitaraganya kugira ngo hafatwe imyanzuro ikaze yo gusubiza ku kiganiro Cristiano yatanze. Uyu Ronaldo yahereye ku ikipe ya Manchester united avuga ko kuva muri 2012 ubwo Alex Ferguson yagendaga nta ntambwe nimwe iyi kipe yateye ijya imbere ahubwo ibintu byagumye uko byari biri. Yarakomeje anenga Manchester united avuga ko yatunguwe no kuba yarazanye umutoza Ralf Rangnick wasimbuye Ole Solskjaer avuga ko aribwo bwa mbere yari yumvise uwo mudage bari bazanye.

Ntibyaciriye ahubwo yarakomeje anenga bikomeye abayobozi bakuru ba Manchester united avuga ko batajya bita na rimwe ku ikipe n’abafana ahubwo ikibaraje ishinga ari ukwinjiza ibifaranga byinshi naho ibijyanye nikipe ntacyo bibarebaho.

G20 ni iki? Kuki u Rwanda rutumirwa muriyi nama kandi atari umunyamuryango. Menya byinshi utari uzi?

0

Abenshi usanga bumva mu makuru ngo inama ya G20 cyangwa se ngo umuryango wa G20, mu Rwanda tuziko ari umuryango w’ibihugu 20 bikize ku isi, nyamara nubwo uyu muryango witirirwa ko ari uw’ibihugu 20 bikize ubarizwamo ibihugu byinshi birenga 20 ndetse ugasanga harimo n’ibidakize nkuko bamwe babikeka.

G20 ubusanzwe ni “Group of 20” muri uyu mwaka inama y’uyu muryango yabereye mu mujyi wa Bali muri Indonesia. Abategetsi b’ibihugu bikomeye barimo nka Joe Biden wa America ndetse na Rishi Sunak uherutse gutorerwa kuba minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ni bamwe bitabiriye iyi nama yigaga ahanini ku bibazo bihanze isi mu bukungu.

Ubusanzwe G20 ni ihuriro rihuriza hamwe ibi bihugu binyamuryango bikiga cyane cyane ku bukungu bw’isi nuko bwazahurwa ariko kandi bakiga cyane ku ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibindi binyuranye. Iyi nama iba buri mwaka ndetse byatangiye kuba muri 2008. Uyu muryango ariko ntukwiye kwitiranywa nundi wa G7 (Group of 7) kuko uyu wo uhuriza hamwe ibihugu birindwi (byahoze ari umunani, ariko Russia iza guhagarikwa nyuma yo kwigarurira intara ya Crimea muri 2014) bikize ariko uyu muryango wa G7 wo wiga ku bibazo bya politiki n’umutekano kurusha ibindi byose.

Wakwibaza uti abanyamuryango ba G20 ni bande? 

Kuri ubu abanyamuryango ba G20 bagizwe n’ibihugu 19 kongeraho umuryango w’ubumwe bw’uburayi (European union) iserukirwa nk’igihugu kimwe ndetse ikaba umunyamuryango wa 20. Abo banyamuryango ni aba bakurikira:

  1. Argentina
  2. Australia
  3. Brazil
  4. Canada
  5. China
  6. EU (Ubumwe bw’Uburayi)
  7. France
  8. Germany
  9. India
  10. Indonesia
  11. Italy
  12. Japan
  13. Mexico
  14. Russia
  15. Saudi Arabia
  16. South Africa
  17. South Korea
  18. Turkey
  19. UK (Ubwami bw’Ubwongereza)
  20. USA

Igihugu cya espanye nubwo kibarizwa mu bumwe bw’uburayi gitumirwa ku ruhande byihariye kandi kikaba ari umutumirwa uhoraho. Uyu muryango w’ubumwe bw’uburayi nawo ariko nubwo ubarizwamo ibihugu 28 ntabwo burigihugu cyohereza umuntu ugihagarariye ahubwo hari ibihugu bihagararira ibindi.

Icyakora nubwo biri uko iyo inama yabaye hari nibindi bihugu bitumirwa bitari ibinyamuryango, nko muri uyu mwaka hatumiwe Cambodia, Fiji, Ubuholandi, Rwanda, Senegal, Singapore, Suriname, UAE, Ukraine.