Ubusanzwe ubucuruzi bw’inzoga mu gihugu cya Qatar buragenzurwa bikomeye ndetse si buri wese wemerewe kuzicuruza, no mu gikombe cy’isi rero uku kugenzura icuruzwa ry’inzoga ntibyahagaze kuko kugeza ubu nta muntu numwe uzaba wemerewe gucuruza inzoga cyangwa ikindi kintu gisembuye kuri stade muriki gikombe cy’isi.
Uruganda Budweiser nirwo rwari rufite isoko ryo gucuruza ibisembuye ku ma stade mu gikombe cy’isi, gusa byarangiye uru ruhushya narwo rukuweho habura iminsi ibiri ngo amarushanwa atangire. Nyuma yicyi cyemezo byahise biba ihame ko nta mufana numwe uzabasha kunywa ibisembuye muri stade mu gihe cy’umukino uwariwo wose w’igikombe cy’isi.
Itangaza ryasohowe na FIFA itegura igikombe cy’isi riragira riti: “Nyuma y’ibiganiro birambuye hagati y’ubuyobozi bwa Qatar ari nayo izakira igikombe cy’isi ndetse na FIFA hafashwe umwanzuro ko ibinyobwa bisembuye bizacuruzwa ahantu hateganyijwe ndetse hemewe n’ubutegetsi bwa Qatar ariko nta bisembuye na bimwe bizagurishwa kuri za stade mu gihe cy’imikino. Icyakora ibinyobwa bidasembuye bizakomeza gucuruzwa ndetse FIFA na Qatar bazakora ibishoboka byose kugira ngo bamenye neza niba abafana bameze neza mu mikino yose”
Ibi byose bije nyuma yaho amatangazo yahise mbere yavugaga ko inzoga zizajya zicuruzwa ku ma stade yaba mbere cyangwa mu gihe cy’umukino, ariko Qatar nk’igihugu gisanzwe kitemera kunywa inzoga mu ruhame, bavuze ko uku gucuruza inzoga kuri za stade byaba binyuranyije n’umuco wabanya Qatar ariko kandi atari Qatar gusa ahubwo bijyanye n’abaturage baturanye n’igihugu cya Qatar usanga batemera icuruzwa ry’inzoga mu ruhame.