Itangazo ryasohowe n’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza uyu mukinnyi asanzwe akinira, rivuga ko Cristiano Ronaldo yategetswe kutazagaruka ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester kizwi nka Carrington, igihe azaba avuye gukina igikombe cy’isi muri Qatar.
Hari kandi amakuru avuga ko ikipe ya Manchester yatangiye inzira z’amategeko zo gusesa amasezerano ya Cristiano n’iyi kipe, aya masezerano yamwemereraga guhembwa ibihumbi 500 byama pound buri cyumweru, nyamara bivugwa ko Manchester United niramuka iyasheshe nta nigiceri uyu mukinnyi azabona muri miliyoni 16 zama pound yari kuzaba asaruye ubwo amasezerano ye azaba arangiye mu mpeshyi itaha.
Itangazo riragira riti: “Manchester United yamaze gufata ingingo ziboneye mu rwego rwo guhangana nibyo Ronaldo aherutse mu binyamakuru, nta byinshi tuzatangaza kuriyi ngingo kugeza tugeze ku mwanzuro wa nyuma ufatika kuriyi ngingo turiho” byose byazamutse nyuma y’ikiganiro Ronaldo yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan cyamaze iminota 90, maze Cristiano akandagaza bikomeye ikipe ya Manchester united atitaye ko ayifitiye amasezerano ndetse bikagera naho atangaza ko atubaha umutoza we Ten Hag bitewe nuko nawe nta cyubahiro amuha.
Ibyo byatumye nyuma yicyo kiganiro ubuyobozi bwa Manchester united ndetse n’umutoza Ten Hag bakora inama igitaraganya kugira ngo hafatwe imyanzuro ikaze yo gusubiza ku kiganiro Cristiano yatanze. Uyu Ronaldo yahereye ku ikipe ya Manchester united avuga ko kuva muri 2012 ubwo Alex Ferguson yagendaga nta ntambwe nimwe iyi kipe yateye ijya imbere ahubwo ibintu byagumye uko byari biri. Yarakomeje anenga Manchester united avuga ko yatunguwe no kuba yarazanye umutoza Ralf Rangnick wasimbuye Ole Solskjaer avuga ko aribwo bwa mbere yari yumvise uwo mudage bari bazanye.
Ntibyaciriye ahubwo yarakomeje anenga bikomeye abayobozi bakuru ba Manchester united avuga ko batajya bita na rimwe ku ikipe n’abafana ahubwo ikibaraje ishinga ari ukwinjiza ibifaranga byinshi naho ibijyanye nikipe ntacyo bibarebaho.