spot_img

G20 ni iki? Kuki u Rwanda rutumirwa muriyi nama kandi atari umunyamuryango. Menya byinshi utari uzi?

- Advertisement -

Abenshi usanga bumva mu makuru ngo inama ya G20 cyangwa se ngo umuryango wa G20, mu Rwanda tuziko ari umuryango w’ibihugu 20 bikize ku isi, nyamara nubwo uyu muryango witirirwa ko ari uw’ibihugu 20 bikize ubarizwamo ibihugu byinshi birenga 20 ndetse ugasanga harimo n’ibidakize nkuko bamwe babikeka.

G20 ubusanzwe ni “Group of 20” muri uyu mwaka inama y’uyu muryango yabereye mu mujyi wa Bali muri Indonesia. Abategetsi b’ibihugu bikomeye barimo nka Joe Biden wa America ndetse na Rishi Sunak uherutse gutorerwa kuba minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ni bamwe bitabiriye iyi nama yigaga ahanini ku bibazo bihanze isi mu bukungu.

- Advertisement -

Ubusanzwe G20 ni ihuriro rihuriza hamwe ibi bihugu binyamuryango bikiga cyane cyane ku bukungu bw’isi nuko bwazahurwa ariko kandi bakiga cyane ku ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibindi binyuranye. Iyi nama iba buri mwaka ndetse byatangiye kuba muri 2008. Uyu muryango ariko ntukwiye kwitiranywa nundi wa G7 (Group of 7) kuko uyu wo uhuriza hamwe ibihugu birindwi (byahoze ari umunani, ariko Russia iza guhagarikwa nyuma yo kwigarurira intara ya Crimea muri 2014) bikize ariko uyu muryango wa G7 wo wiga ku bibazo bya politiki n’umutekano kurusha ibindi byose.

- Advertisement -

Wakwibaza uti abanyamuryango ba G20 ni bande? 

Kuri ubu abanyamuryango ba G20 bagizwe n’ibihugu 19 kongeraho umuryango w’ubumwe bw’uburayi (European union) iserukirwa nk’igihugu kimwe ndetse ikaba umunyamuryango wa 20. Abo banyamuryango ni aba bakurikira:

  1. Argentina
  2. Australia
  3. Brazil
  4. Canada
  5. China
  6. EU (Ubumwe bw’Uburayi)
  7. France
  8. Germany
  9. India
  10. Indonesia
  11. Italy
  12. Japan
  13. Mexico
  14. Russia
  15. Saudi Arabia
  16. South Africa
  17. South Korea
  18. Turkey
  19. UK (Ubwami bw’Ubwongereza)
  20. USA

Igihugu cya espanye nubwo kibarizwa mu bumwe bw’uburayi gitumirwa ku ruhande byihariye kandi kikaba ari umutumirwa uhoraho. Uyu muryango w’ubumwe bw’uburayi nawo ariko nubwo ubarizwamo ibihugu 28 ntabwo burigihugu cyohereza umuntu ugihagarariye ahubwo hari ibihugu bihagararira ibindi.

Icyakora nubwo biri uko iyo inama yabaye hari nibindi bihugu bitumirwa bitari ibinyamuryango, nko muri uyu mwaka hatumiwe Cambodia, Fiji, Ubuholandi, Rwanda, Senegal, Singapore, Suriname, UAE, Ukraine.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles