Ubusanzwe Sadio Mane ukomoka muri Senegal akinira ikipe ya Bayern Munchen mu budage, ubu yamaze kubagwa kubera imvune yagize ubwo yari ari gukinira ikipe ye muri shampiona ariko bagakeka ko bidakomeye, gusa ubu byamaze kwemezwa ko atazakina igikombe cy’isi kubera iyi mvune.
Bitangira ishyirahamwe rya ruhago muri Senegal ryari ryatangaje ko Mane atazakina imikino ibanza mu gikombe, nyamara nubwo bamwe bari bizeye kuzamubona mu mikino imwe nimwe ubu siko bikimeze kuko kuri uyu wa kane ubwo yongeraga kunyuzwa mucyuma kizwi nka MRI byagaragaye ko akeneye kubagwa.
Kuwa 08/11/2022 nibwo Sadio Mane yakuwe mu kibuga igitaraganya ubwo ikipe ya Bayern Munich muri shampiona ya Bundesliga mu budage yanyagiraga Werder Bremen ibitego 6-1. Gusa kuri uyu wa kane Bayern akinira yemeje ko kubagwa mu ivi kwe kwagenze neza.
Mu itsinda ryayo mu gikombe cy’isi Senegal irikumwe n’ubuholandi, Qatar, na Ecuador, Senegal izatangira gukina kuwa mbere aho izaba isakirana n’ubuholandi. Icyakora abakurikiranira hafi ibya Senegal bemeza ko ihombye umuntu w’ingenzi kuko Mane ariwe waruri ku ruhembe mu bafatiye runini Senegal.
Reka tubibutse ko Mane ariwe winjije penaliti ya nyuma yatumye Senegal itsindira igikombe cya Africa ubwo batsindaga Misiri.