Hari byinshi abantu batajya bitaho cyane bigendanye n’imibiri yabo, nyamara ntibamenye ko biri kubangiriza imibiri mu buryo badakeka. Ubusanzwe nibyiza kwishima ndetse no gushimisha ibyiyumviro by’umuntu muburyo bunyuranye. Nyamara burya ibyishimo birenze urugero nabyo nibibi.
Muri uku gushimisha umubiri usanga imibonano mpuzabitsina ari ingingo iza mbere mu mibereho y’ikiremwamuntu, nyamara burya icyo ukwiye kumenya nuko nabyo iyo bikozwe inshuro nyinshi, biba ari bibi kumubiri w’umuntu ndetse bikaba byanamugiraho ingaruka atari yiteze. Gusa bitewe nuko nta mibare ihari yemejwe umuntu akwiye gukoraho imibonano mpuzabitsina usanga buri wese yishyiriraho gahunda ye, bijyanye nuko abyifuza.
Icyakora benshi bakunda kwibaza bati ese ubundi bigenda bite iyo umuntu yarengeje urugero rwo gukora imibonano mpuzabitsina. Kuriyi nshuro tugiye kubabwira kuri bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umubiri wawe ukeneye kuruhuka ku bijyanye n’igikorwa cyo gutera akabariro.
Nkuko tubisoma ku rubuga “healthline” ruvuga ko mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina muburyo burenze urugero hari ibimenyetso umubiri wawe uzakwereka. Muribyo bimenyetso harimo:
- Umunaniro ukabije: ubusanzwe abahanga bemeza ko umuntu umaze gukora imibonano mpuzabitsina aba ameze nkuvuye kwiruka ibirometero byinshi n’amaguru. Ibi rero bisobanuye neza ko Numara gukora imibonano, umubiri wawe uzahura n’umunaniro kuko uzaba umeze nk’umuntu uvuye kwiruka. Ibi rero iyo byisubiyemo kenshi bitera umubiri umunaniro ukabije kuburyo bishobora no kukuviramo uburwayi mu gihe ntagikozwe ngo umubiri uruhuke.
- Kutagira icyo witaho: umuntu ukora imibonano mpuzabitsina muburyo burenze urugero, ubwonko bwe bubura imbaraga zo kwita kukintu mu buryo bwihariye. Ahanini biturutse kuri wa munaniro ukabije, biragenda bikagera no ku bwonko. Ibi rero bituma nko kuba umuntu yakwicara agakora akazi gasaba gutekereza cyane cyangwa nko ku banyeshuri kwiga atuje bimugora cyane kuko aba afite umunaniro ukabije ku bwonko nubwo we ashobora kudasobanukirwa ikiri kubitera.
Bimwe mu bindi bimenyetso harimo nko kugira utubazo mu gifu, mu nda, cyangwa se mu myanya ndangagitsina. Gusa ibi bimenyetso ntabwo abantu babihuriraho byose bitewe n’imbaraga z’umubiri w’umuntu ku giti cye.