spot_img

Irebere abicanyi bakaze babayeho mu mateka y’isi, bicaga abantu batazi gusa.

- Advertisement -

Ubusanzwe kugira ngo umuntu yitwe umwicanyi ruharwa nuko aba amaze kwica abantu barenze babiri kandi akaba afite uburyo bwihariye abicamo ndetse ugasanga abo bantu haricyo bahuriyeho kitari icyo mu isano y’amaraso ahubwo ari nk’imiterere runaka, uwo muntu kandi kenshi usanga afata igihe runaka kugira ngo yice undi muntu ntabwo abicira umunsi umwe. Mwene uwo muntu niwe witwa “umwicanyi ruharwa” benshi bamenyereye nka “serial killer” mu ndimi z’amahanga.

Iyi nkuru tuyizanye kugira ngo umenye byinshi kuri aba bantu nyuma yuko hadutse inkuru y’uwitwa Kazungu Denis bivugwa ko yari amaze kwica abantu 14 biganjemo abakobwa bicuruzaga. Ese ubusanzwe biterwa niki ngo umuntu ahindutse umwicanyi ruharwa kugeza naho yica umuntu atazi ndetse batanafite icyo bapfa. Byose urabimenya muriyi nkuru.

- Advertisement -

Ubusanzwe kugirango umuntu ahiduke umwicanyi ruharwa bituruka ku miterere y’ubuzima aba yarayemo mu hahise he, ibi twafata nk’ihungabana aba yarakuye muri ubwo buzima bituma afata umwanzuro wo kwica abantu nk’uburyo bwo kunezeza amarangamutima ye ndetse akiyibagiza ibimuri mu mutwe. Iri hungabana rishobora guterwa n’ihohotera yakorewe akiri muto yaba iry’umubiri cyangwa ibitekerezo, amakimbirane mu muryango yakuriyemo, gukura nta babyeyi ndetse n’ibindi binyuranye.

Dore urutonde rw’abicanyi bakaze kurusha abandi ku isi

- Advertisement -
Ted Bundy

Uyu ni umwicanyi mu by’ukuri batazi umubare w’abantu yishe, yiciye abantu mu bice bitandukanye bya America kugeza atawe muri yombi nubwo nabyo ntacyo byatanze kuko yaje gutoroka agahungira mu kandi gace gatandukanye nako yabagamo bwa mbere. Nabwo yakomeje kwica abantu nkaho ahubwo aribwo atangiye ariko ubwicanyi bwe bwaje gukomera ubwo yageraga muri leta ya Florida , uyu yicaga cyane cyane abagore bari mu kigero cyo gusoza kaminuza, yaje kongera gutabwa muri yombi aburana urubanza rwe ruri guca kuri televiziyo, bitewe nuko yari yarabaye icyamamare urubanza rwakurikiwe na benshi ndetse aza kwicwa nk’igihano yakatiwe mu 1989.

Pedro Lopez

Uyu mugabo ubarwa nk’umwe mu bahitanye abandi abarwaho kwica abantu bakabakaba 300 abatsinze mu bihugu binyuranye birimo Colombia yavukiyemo Ecuador ndetse na Peru. Uyu mugabo wicaga abagore n’abakobwa yatawe muri yombi mu 1980, police yaje kubona imva ishyinguyemo abantu 50 bivugwa ko ari abana bato b’abakobwa uyu mugabo yishe, mu rubanza rwe yahamijwe kwica abakobwa 110 muri Ecuador, ariko we ubwe aza kwirega ko yishe abandi bantu 240 muri Colombia na Peru. Icyatangaje benshi ni ukuntu yarekuwe nta n’imyaka 20 amaze muri gereza kubyo bise kwitwara neza muri gereza, yarekuwe mu 1998 ndetse kuva ubwo ntawigeze yongera kumenya amakuru ye

H.H.Holmes

Uyu mugabo udafite izina rizwi, yari umwicanyi ariko ari n’umuhanga kuko yari yarize ibintu bya Farumasi, uyu mu 1893 yafashe hoteli ayihinduramo ibagiro, dore ko hoteli yari igeretse gatatu yayifashe akayitegamo ibintu byinshi byica abantu nabi babanje kubabara, umuntu wese winjiraga muriyi hoteli nk’umushyitsi ntiyayisohokagamo amahoro. Bwa mbere wakubitwaga na gaz mbere yuko agufata akagushyira ku meza akakubaga akagutwika maze ibisigaye nk’amagufwa akabigurisha ku mashuri yigisha ubuganga ngo babyifashishe mu kwiga. Mu 1896 uyu yaje kwicwa amanitswe.

John Wayne Gacy

Uyu wabanje gukora mu bwubatsi nyuma akajya muri politiki, yaje gukekwa bwa mbere mu 1978 ubwo umwana w’imyaka 15 yaburirwaga irengero bakaza kwibuka ko yarikumwe nuyu Gacy. Subwa mbere hari habuze abantu abaturage bagakeka Gacy ariko kuriyi nshuro abategetsi bahise batangira kumukoraho iperereza. Police yaje kubona uruhushya rwo gusaka kwa Gacy maze bakimara kuhagera bakirwa n’umunuko w’abantu barenga 30 bari bahambye murugo rwuyu mwicanyi. Uyu yaje guhamwa n’icyaha cyo kwica abantu 33 no gufata kungufu, yishwe atewe urushinge mu 1994.

Harold Shipman

Uyu wari umuganga baje no kumwita dogiteri rupfu nyuma yuko bimenyekanye ko yishe abarwayi 218, ariko byanakekwaga ko ashobora kuba yarishe abarenga 250. Uyu muganga wicaga abagore bakuze ngo bamuketse ubwo umwe mu bakozi babonaga urutonde rw’abantu batwitswe kandi urutonde rugakorwa na Shipman, ikindi ngo nuko babonye ko abarwayi benshi bapfaga ari kumanywa kandi bidakunda kubaho cyane kuko benshi bapfa mu ijoro. Uyu yatinze gutabwa muri yombi kubera uburangare bwa police ariko muri 2000 yaje gufatwa ndetse aza kwiyahurira muri gereza muri 2004, ibye birangirira aho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles