spot_img

Umugabo wange ubu yateye inda abakobwa bose banyambariye mu bukwe. Inkuru y’uyu mugore yatangaje benshi.

- Advertisement -

Uyu mugore wasabye ko imyirondoro ye idashyirwa hanze, avuga ko afite imyaka 32 ndetse akaba afite abana batatu. Uyu mugore wiyemerera ko abaye murugo rwiza rutunze avuga ko uru rugo ubu kuriwe rurutwa na gereza nyuma yuko arugiriyemo agahinda kenshi cyane, ngo yagize agahinda kenshi ubwo yatahuraga ko umugabo we aryamana n’abakobwa bose bamwambariye (bari bamugaragiye) mu bukwe bwe ndetse ko bose yamaze kubatera inda uko ari bane.

Kuri ubu avuga ko akimara kumenya ayo makuru yakubiswe n’inkuba ndetse akabura icyo gukora kuko abo bakobwa yabafataga nk’inshuti ze magara ndetse ko yajyaga abasangiza byinshi ku buzima bwe bwo murugo. Uyu mugore yanagiye kure abwira aba bakobwa ukuntu umugabo we ari igihangange mu gutera akabariro, ibyo byanatumye umwe muribo agira amatsiko atangira koherereza utumesaje uwo mugabo.

- Advertisement -

Bwa mbere akimara kumenya iby’ubutumwa umwe muri abo bakobwa yandikirana n’umugabo ngo ntabwo yabigize birebire kuko yumvaga ari ukuganira bisanzwe, biturutse ku kuba yarabizeraga cyane abo bakobwa ndetse abafata nk’abavandimwe be. Gusa ngo byaje guhindura isura ubwo umwe muribo yatwara inda, byakomeje kandi kumubana amayobera akomeye kurushaho ubwo abo bakobwa uko ari bane bose batwaraga inda mu gihe kimwe.

Amaze kumenya neza ko ari umugabo we wabateye inda, ngo yaramwegereye amubwira agahinda ke, umugabo arabyemera ndetse anasaba imbabazi ashikamye avuga ko yaryamanye nabo kuko bamuraruye ariko atabakundaga. Uwo mugabo yakomeje abwira umugore we ko bidakwiye ko batandukana kuko amukunda cyane. Uyu mugore rero ninaho yahereye asaba ko bamugira inama bitewe nuko ubu nawe ubwe atwite umwana wa kane, bivuze ko umugabo we afite abantu batanu bose bamutwitiye.

- Advertisement -

Ari wowe wamugira iyihe nama?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles