Uyu muyobozi w’uruganda rukomeye ku isi rukora imyenda yakunzwe cyane ku isi rwa Levi’s yongeye guhamagarira abantu kudata umwanya wabo bamesa (bafura) imyenda dusanzwe tuzi nk’amakoboyi (jeans), si imyenda gusa ahubwo nikintu cyose gikoze muri ubu buryo birimo n’ibikapu ndetse n’ingofero.
Bwana Charles Chip Bergh asanzwe ari umuyobozi mukuru wuru ruganda “Levi’s” rwo muri America, amaze igihe akangurira abantu guhagarika ibintu byo guhoza imyenda mu mazi ngo barafura, ko ahubwo biba ari ukwica imyenda. Uyu mugabo avuga ko noneho bihuhuka kurushaho iyo umuntu ameshe iyi myenda mu mashini ko biba ari ukuyica cyane bijyanye nuko ikoze.
Ubwo yaganiraga na CNBC yongeye gushimangira ko nanubu atarahindura uruhande ahagazeho, ko bidakwiye guhoza imyenda mu mazi cyane iyi ya jeans (soma: jinizi) icyakora abwira abantu ko mu gihe ufashe umwanzuro wo kuyimesa, ukwiriye gukoresha uburyo bwa gakondo bwo mu ibase cyangwa indobo ukirinda kuyishyira mu mashini zimesa imyenda.
Bergh yagize ati: “iyo ikoboyi yange iguyeho umwanda ndayihanagura, icyakora hari igihe ijyaho umwanda kuburyo bigorana guhanagura, icyo gihe ndayifura ariko nabwo sinakoresha ibyuma bimesa, ahubwo nkoresha uburyo busanzwe bwo kumesa imyenda. Sinakora ikosa ro gushyira ikoboyi yange mu mashini”
Ese wowe ukoresha ubuhe buryo usukura imyenda yawe…