spot_img

Burya ntakintu kidahenda, Irebere iyi nka ihenze ku isi aho yaguzwe miliyari zirenga 5

- Advertisement -

Abantu benshi bakeka ko ibintu by’amazu n’amamodoka ariko bishobora kuba bihenze ku isi kurusha ibindi nyamara ibi si ukuri sibyo bintu bihenda gusa. Usanga amasaha, ama telefone ndetse n’ibindi bintu utakeka aribyo bintu bihenze kurushaho, gusa ntanumwe wari wigeze gutekereza ko amatungo nayo ashobora kuzinjira mubintu bihenze ku isi.

Ubu tugiye kukwereka inka iherutse kugurwa mu cyamunara ariko ikagurwa amafaranga abantu benshi batamenyereye. Ku basanzwe mu bworozi bw’inka zigenda zigira amoko atandukanye ahanini bitewe naho zikomoka, iyi turi kuvuga ni inka yo mu bwoko bwa Nelore ikaba ariyo muri Brazil, iherutse kugurwa mu cyamunara agera kuri miliyoni enye z’amadolari ($4 million) ugereranyije mu manyarwanda arenga miliyari eshanu ni amakuru yatangajwe n’ikigo gisanzwe cyandika uduhigo dutandukanye ku isi kizwi nka Guiness World Records.

- Advertisement -

Iyi yakoze amateka isanzwe yitwa “Viatina-19 FIV Mara Moveis” ikaba ifite ibara ry’igitare ndetse ikaba ipima ibiro 1100 (1.1 ton). bitewe n’agaciro ihagaze kadasanzwe iyi nka byatumye yitabwaho bidasanzwe camera z’umutekano ziyihozaho ijisho, abarinzi bafite imbunda bayicungira umutekano ndetse n’abaganga kabuhariwe b’amatungo bahora bayitaho ngo bamenye neza ko ubuzima bwayo buhagaze neza.

Iyi ngo kugira ngo igere kuri aka gaciro ntabwo ari ibintu bisanzwe gutyo gusa kuko babanje kureba ubuzima bwayo, imyororokere yayo, ingano n’ibindi byinshi bashingiyeho bayigira inka ya mbere ihenze ku isi. Kuri ubu umuntu ushaka kuyifataho icyororo asabwa kwishyura amadorali ibihumbi 250 (ni ukuvuga amanyarwanda asaga miliyoni 300) maze nawe bakaguhaho ukajya kwiyororera ku cyororo cy’inka ihenze ku isi.

- Advertisement -

Aha se wowe wajyamo?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles