spot_img

Uyu mukobwa ahamya ko ubwiza bwe budashobora gutuma yiyishyurira inzu. Irebere uko amaze imyaka ateka imitwe…

- Advertisement -

Muriki gihe buri kantu kose gashobora gutuma abantu bakureba gashobora kugukiza, uyu mukobwa nawe ibi yabyumvise mbere maze ubwiza bwe abubyaza umusaruro karahava. Ni umukobwa kugeza ubu utagira aho aba akaba akomoka muri Australia, ahamya ko ubwiza n’imiterere ye muriyi minsi biri kumufasha kwikuraho umutwaro wo gukodesha inzu.

Urubyiruko cyane cyane ku isi hose ubu ruri kugorwa cyane no kwigondera aho bakinga umusaya, ibi biterwa nuko ibiciro by’amazu ku isi hose yaba ayo kugura ndetse nayo gukodesha byazamutse cyane, ibi rero bituma ubushobozi bwo kubona aho umuntu aba atari ikintu cyoroshye.

- Advertisement -

Uyu mukobwa w’imyaka 25 witwa Emily Webb we rero avuga ko umuti w’ibi yawubonye, avuga ko aho gupfusha amafaranga ye ubusa ayaha ba nyiri mazu, ahubwo yayobotse imbuga zihuza abagabo n’abagore maze akahashakira abagabo benshi, ibi ngo nukubera ko buri joro agomba kuba afite ahantu hashyashya agomba kurara bivuze ko iyo aharaye abona amafaranga kubwo kwicuruza ariko kandi akaba anabonye inzu araramo atishyuye.
Umukobwa ati: “nasanze narapfushaga amafaranga menshi ubusa ngo ndakodesha inzu, icyo mugomba kumenya mwa bakobwa mwe, niba uri mwiza ntugomba kwishyura inzu”

Yakomeje agira ati: “buri joro mba ngomba kubona aho ndara mu nzu y’abandi kandi nziza, ibi ntamuntu numwe mbibwira iyo tugiye guhura ni ibanga ry’akazi. Muri macye nubwo ntagira aho mba hazwi, ariko mu by’ukuri sinabuze aho mba ndetse ndibaza ko ntanasa n’umuntu utagira aho aba” uyu avuga ko gukodesha byagiye bimutera ikibazo gikomeye kuko wasangaga asabwa kwishyura amezi atandatu cyangwa 12 mbere ibyo rero bikamuvuna cyane nubwo atabaga yabuze ayo kwishyura.

- Advertisement -

Icyakora avuga ko iyo yabuze aho arara yiyambaza inshuti ariko agakora uburyo atahatinda kugira atababera umuzigo cyangwa se akarara mu modoka.
Kuri we avuga ko kurara ku bagabo bataziranye byo nta pfunwe bimutera ndetse ataba anafite ikibazo cyo kubabera umuzigo kuko baba batazahura kenshi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles