Burya buri gisekuru kigira ibyacyo, ariko hari bimwe biza umuntu akayoberwa aho byavuye ndetse buri wese ugasanga afite amakuru ariko wamubaza aho yayakuye akaba atabasha kuhasobanura. Uku niko amakuru y’imari zihenze kandi zitaboneka yakwiriye mu bantu bose ariko hatazwi uwayazanye ari nde?
Mu myaka ya za 2009 na 2010 kuzamura niho hatangiye kumvikana amakuru y’abantu bashakishaga imari zizwi na bacye, izo mari zigiye zinyuranye ariko hari izamenyekanye kurusha. Aha harimo amacupa manini yitwa ikarabiya yazagamo inzoga zihenze kuva I burayi, aya macupa kandi koko yabaga ari umwihariko kuko munsi yabaga afite rukuruzi (magnet), harimo ipasi za kera zabaga ziriho umutwe w’intare, harimo kandi umutaka muremure wabaga ufite ikirindi cy’icyuma, icupa rya Primus rya kera ryabaga ririho inzoka, ni urutonde rurerure rw’ibikoresho bya kera byabaga bishakishwa. Ariko igitangaje nuko ari imari washoboraga gushaka wanayibona ntubone umuguzi kuko buri wese yabaga agendana amakuru nkayo ariko atazi mu by’ukuri inkomoko yayo makuru ndetse atazi n’umukiliya nyakuri w’izo mari.
Aya ni amakuru kandi washoboraga gusanga mu gihugu hose ndetse ukaba wakubitana n’umuntu akubaza ibijyanye nizo mari ari kuzishaka wareba neza ugasanga nawe waruri kuzishaka.
Izi mari zabagamo iki?
Ikarabiya, ipasi, umutaka, icupa nizindi mari zashakishwaga icyo gihe byavugwaga ko zabaga zikoranye amabuye y’agaciro asanzwe ahenze, nk’ikarabiya byavugwaga ko yabaga irimo ibuye ry’agaciro rya Mercure risanzwe rihenze cyane, kimwe nuyu mutaka byavugwaga ngo mu kirindi cyawo habaga harimo Mercure naho. Ni mugihe mu ipasi byavugwaga ko harimo zahabu. Aya ni amakuru tutigeze tubasha kugenzura niba koko aya mabuye yarabaga arimo.
Aya makuru yasakaye igihugu cyose ndetse bamwe mu bahigi b’ubutunzi (treasure hunters) bashoramo amafaranga n’abakozi benshi biringiye kuzabona ibi bikoresho bakabigurisha ama miliyoni atagira umubare. Gusa uko iminsi yaje guhita indi igataha byagaragaye ko hari abatekamutwe bahimbaga aya makuru maze bakayakwiza mu baturage.
Wakwibaza uti babigenzaga gute?
Aba batekamutwe bakoraga amatsinda magari maze bakagabana imirimo, itsinda rimwe ryabanzaga kuzenguruka mu baturage maze bakababwira ko izo mari zikenewe bakababwira izarizo ndetse n’ibizigize, iyo bamenyaga neza ko amakuru yamaze gucengera mu bo babaga bashaka gucuruza utwabo, hahitaga hakurikiraho itsinda ry’abandi bantu bazengurutsaga andi makuru mu baturage buri umwe murabo batekamutwe akagenda avuga ko afite igikoresho mu rugo yabuze icyo akoresha cyangwa akabikubwira mu bundi ariko bikarangira agushije ku kuba afite ikintu murugo wowe ukeneye ariko akakwereka ko asa naho atazi agaciro kacyo ndetse wowe ugatanguranwa umubaza amafaranga agishakamo ingano yayo, byabaga bimeze nkaho umufatiranye ugatangira kwipanda amafaranga umuha.
Urugero akakubwira ati mfite ipasi ya kera ariko sinkiyikoresha ngiye kwigurira iy’umuriro, nawe uti ese wayinyihereye undi ati oya nzayigumana ijye inyibutsa ibyahise, ugakomeza uti nguhe angahe, bikagenda uko bikarangira agukuyemo nk’ibihumbi 100, ukayigura wazashaka ba bantu bazikeneye ugaheba ipasi ikagupfana ubusa ndetse ntuzigere wongera kumva abayikeneye na rimwe.
Ubu butekamutwe bwageze ku bantu benshi ndetse bamwe bahahombera amafaranga menshi kuko bayatangaga bizeye ko izi mari bazazigurisha amafaranga atagira ingano nkuko byavugwaga. Hari n’abatangaga amafaranga nta mari babonye ahubwo babikoraga bijejwe ko bagiye kuzibazanira.
Wowe izindi mari wibuka ni izihe?