spot_img

Umusaza w’imyaka 100 yatandukanye n’umugore we w’imyaka 96, nyuma yo kumenya ko yamuciye inyuma mu myaka 60 ishize.

- Advertisement -

Gatanya ni kimwe mu bintu bisigaye bigize amakuru atambuka umunsi ku wundi, bamwe batandukana bamaranye igihe gito cyane hari n’abatamara icyumweru babanye, ariko hari n’abandi batandukana bamaranye imyaka myinshi. Ni icyerekana ko gatanya ziri mu byiciro byose.

Ninabyo byabaye kuri uyu musaza w’imyaka 99 ubura iminsi micye ngo yuzuze 100, bivugwa ko uyu musaza yahisemo gutandukana burundu n’umugore we, biturutse ku kuba uyu mukecuru bamaranye imyaka 77 yaramuciye inyuma. Bivugwa ko uyu musaza mbere gato ya noheli y’umwaka ushize yaje kumenya ko uyu mukecuru we w’imyaka 96 ngo yaba yarigeze kugirana umubano nundi mugabo mu myaka 60 ishize, bivuze ko yamuciye inyuma ahagana mu 1963.

- Advertisement -

Wakwibaza uti umusaza yabimenye ate?
amakuru akomeza avuga ko uyu musaza yabimenye nyuma yuko aguye ku nzandiko z’urukundo uyu mugore yandikiranaga nuwo mugabo wundi yamucagaho inyuma mu myaka 60 ishize, izo nzandiko ngo zari zihishe mu kabati k’imyenda ubwo uwo musaza yazigwagaho. Yahise azana umujinya mwinshi abaza umugore ibyaribyo ndetse umukecuru arabyemera aca bugufi ndetse amusaba imbabazi ngo bakore ibishoboka ntibisenye urugo rwabo rumaze imyaka myinshi rubayeho neza.

Umusaza ntiyabyemeye ndetse yahise ajya murukiko kwaka gatanya, kugeza batandukanye. Kugeza ubu bivugwa ko aribo bantu batandukanye bashaje kurusha abandi ku isi.

- Advertisement -

Wabyifatamo ute wowe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles