spot_img

Niwe mukobwa wa mbere wasajije abantu benshi, abagabo 13 bariyahuye kuko yababenze. Reba ubwiza bw’uyu mwari utazibagirana mu mateka.

- Advertisement -

Uyu yafatwaga nk’ikimenyetso cy’ubwiza ku isi, sibyo gusa yavugwagaho kuba ariwe muntu wa mbere uteye neza wabayeho ndetse yashakwaga na benshi muricyo gihe.

Uyu ntawundi yitwa Princess Zahra Khanom Tadj es-Saltaneh, gusa bavugaga abiri yonyine bakamwita Taj Saltaneh yavutse mu 1884 apfa mu 1936, uyu yari igikomangoma cyo mu bwami bw’aba perse, yari umukobwa w’umwami witwaga Naser al-din Shah. Ubwo bwami bwa perse aho bwabarizwaga ubu hari igihugu cyitwa Iran. Uyu mukobwa wuyu mwami rero yafatwaga nk’ikimenyetso cy’ubwiza icyo gihe ndetse yakundwaga n’abagabo benshi. Kugira ngo wumve uburyo yari arenzeho nuko wamenya ko abagabo 145 bose baramushatse hasi hejuru ngo abane nabo ariko ntibyabahira.

- Advertisement -

Ikiruta ibindi nuko abagera kuri 13 muri abo 145 bamusabaga ko babana biyahuye bitewe nuko yababenze. Gusa uyu yaje gushyingiranwa nuwitwa Amir Hussein Khan Shoja, uyu babyaranye abana bane barimo abakobwa babiri ndetse n’abahungu babiri, gusa nyuma baje gutandukana.

Icyakora ubwiza bwuyu mukobwa ntibuvugwaho rumwe kuko benshi bavuga ko ubwiza butari bushamaje bitewe nuko yari ateye nk’abagabo, ndetse hari nabajya kure bakavuga ko batamenya niba koko yari umugore cyangwa yari umugabo. Gusa abakurikiye amateka ye, bavuga ko uretse kuba yarakundwaga cyane, uyu mukobwa ngo yanakoze akazi kenshi ko kuvuganira abagore ndetse no guharanira uburenganzira bwabo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles