spot_img

Ku isabukuru ye y’imyaka 70 umusaza yakoze agashya ashyira hanze urutonde rw’abagore bose amaze kuryamana nabo. IREBERE NAWE…

- Advertisement -

Uyu musaza w’imyaka 70 Francis Van Lare, yatunguye abantu benshi cyane ubwo yashyiraga hanze urutonde rugizwe n’abagore 219 bose amaze kuryamana nabo, avuga ko ari uburyo bwiza bwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Uyu mugabo yatangaje uru rutonde ku rubuga rwe rwa facebook maze abamukurikira bahita bumirwa bikomeye kuriwe Francis avuga ko yumvise aricyo kintu cyamushimisha ku munsi we w’amavuko ariko anishimira ko ateye iintambwe yo kugeza imyaka 70 agihumeka ndetse ameze neza. Ubundi we yari yateganyije gushyiraho izina ririkumwe n’ifoto ya buri wese ariko amabwiriza ya facebook ntiyabimwemerera.

- Advertisement -
Uyu mugabo yatangaje uru rutonde ku rubuga rwe rwa facebook

Gusa avuga ko atarashyirwa, kuko mu mwaka utaha azandika igitabo kirimo amazina yaba bagore bose ariko kandi aherekejwe n’amafoto yabo bose. Mu rutonde rw’aya mazina, yanagiye buri wese amwandikaho agashya yamubonyeho ariko by’umwihariko hari abo yagiye yandikaho ibyihariye atazigera yibagirwaa mu gihe cyose azaba agihumeka.

Uru rutonde rw’abagore 219 yaryamanye nabo, akimara kurushyira hanze abantu benshi bamuvuzeho biratinda bamwe baramunenga bamubwira ko atagakwiye guta umwanya yandika amazina, ariko abandi bamubaza niba yumva aricyo kintu gikomeye yagezeho muriyo myaka 70.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles