spot_img

Mu burakari bwinshi umugore yamennye indobo y’amazi ku buriri nyuma yuko umugabo yanze kumugurira imisatsi mishya.

- Advertisement -

Izi mbuga nkoranyambaga zisigaye udushya, uyu mugore wo muri Nigeria yagaragaye ku mbuga za internet afite umujinya ukaze kubera umugabo we, maze nawe yerekana uburyo yahisemo kwihimura kuri uwo mugabo.

Uyu mugore wagaragaye kuri Instagram ari kumena amazi menshi cyane ku buriri bwe n’umugabo we, avuga ko yabitewe nuko uyu mugabo we yanze kumugurira imisatsi ihenze benshi bazi nka perike (wig) bityo nawe ahitamo kwihimura uburiri bwose abugira ikidendezi.

- Advertisement -

Uyu mugore avuga ko arambiwe kubona bagenzi be bambaye imisatsi ihenze cyane, ariko umugabo we akaba yaranze kuyimugurira nyamara abizi neza ko atabuze ubushobozi. Gusa murayo mashusho abana buwo mugore bagaragara batangaye cyane ariko banamutwara ngo ahagarike ibyo bikorwa bidakwiye umuntu mukuru nka we.

Ababonye ayo mashusho bagaye cyane uwo mugore bamubwira ko ataribwo buryo bwiza bwo gukemura ikibazo cyangwa bwo kwerekana umujinya we, ahubwo yagakwiye kwegera umugabo we bakaganira akamenya impamvu umugabo we atamugurira iyo misatsi yifuza, aho kwiteza isi aniteranya n’umugabo we.

- Advertisement -

Ese wowe uri uyu mugabo wabyitwaramo ute usanze yabikoze uku?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles