Uyu muryango usanzwe ubanye mu mahoro ndetse ubu umaze kwibaruka abana batatu, kuri ubu aba batangaje ko bisanze bafitanye ibisanira bya hafi, nyuma yuko biyemeje gukora ikimeze nk’ubushakashatsi ngo barebe isano muzi ya buri wese.
Celina n’umugabo we Joseph Quinones bakomoka Colorado muri Amerika, aba bamaranye imyaka 17 ndetse muriyo icumi bayimaze bakoze ubukwe muburyo bwemewe. Uyu mugore byose niwe wabitangiye ubwo yacukumburaga ngo arebe uruhererekane rw’abagize umuryango we (family tree) ariko mu gihe yari ataranagera kure akaza gusanga umugabo we Joseph ni umwe muri babyara be.
Kuri Tiktok uyu mugore yavuze ko yatunguwe ariko nanone akazwa gushimishwa nuko uwo babana atari umugabo we gusa ahubwo ari mwene wabo wa hafi. Yagize ati: “natangiye kubana n’umugabo wange muri 2006, sinigeze ntekereza na rimwe ko hari isano twaba dufitanye kugeza vubaha tugize abana batatu, nibwo naje kuvumbura ko turi ababyara”
Uyu mugore akomeza akangurira abandi bantu babana gukora ibishoboka bagashakisha kugira ngo bamenye niba nabo ntacyo bapfana bityo bizabafasha. Iyi video ye yarebwe cyane kuko mu gihe abarenga miliyoni 4 bari bamaze kuyireba ariko kandi abantu bagenda banayivugaho bitandukanye. Bamwe bamubwiye ko agomba gutandukana nuwo babana kuko atakabaye ari umugabo we biturutse ku kuba bafitanye isano nawe. Icyakora uyu mugore avuga ko bwa mbere bakimara kubimenya babuze ayo bacira nayo bamira ariko ko nyuma baje kubyakira ndetse bakabyubakiraho ubu bameranye neza kurusha ikindi gihe cyose.
Kuri we ibyo abantu bavuga ubu ntibyamuca intege, kuko adashobora gusenya urugo rwe rurimo umunezero kugira ngo ashimishe ab’isi, akomeza avuga ko abana batatu afitanye n’umugabo we ari igihango gikomeye adashobora gutatira atitaye kubyo baje kumenya nyuma by’amasano.