spot_img

Niba ujya ukunda kwibagirwa cyane dore umuti wabyo.

- Advertisement -

Ubusanzwe biba byiza cyane iyo wihaye gahunda ukayubahiriza kandi ku gihe, akenshi abantu bica gahunda umubare munini wabo uzasanga babiterwa no kwibagirwa bakaza kubyibuka amasaha yabafashe, icyakora hari n’ubundi buryo bwinshi bwo kwibagirwa. Niba rero nawe uri muri abo ugerageze ibi tugiye kukugezaho wabona bikugiriye akamaro.

Nkuko bitangazwa n’abashakashatsi bo muri Singapore bavuga ko kurya ibihumyo (champignon) byibuze inshuro zirenga ebyiri mu cyumweru bishobora kukugabanyiriza ibyago byo kugira amazinda ndetse n’indwara zirebana nabyo cyane cyane zikunda kwibasira abageze mu za bukuru. Nkuko byagaragajwe nabo bashakashatsi kandi ibi bishobora guterwa nuko ikinyabutabire kiba mu bihumyo gusa gishobora gutanga ubwirinzi bukomeye ku bwonko bw’umuntu.

- Advertisement -

Kugira ngo aya makuru bayashyire ahagaragara badashidikanya bashingiye ku bantu bakoreweho ubu bushakashakatsi, byatangajwe ko uko abo bantu barushagaho kurya ibihumyo ari nako barushagaho gutsinda ibizamini byo gutekereza no kwibuka amakuru. Icyakora icyo batarabasha kumenya neza ni isano iri hagati y’imikorere y’ubwonko ndetse n’ibihumyo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuli ba kaminuza y’igihugu ya Singapore byatangajwe ko bwakorewe ku bashinwa 663, ku bijyanye n’imirire yabo. Bose bari barengeje imyaka 60 y’amavuko, ubu bushakashatsi kandi bukaba bwarakozwe hagati y’umwaka wa 2011 na 2017 imirire yaba bose ikaba yaribandaga ku bihumyo. Mu myaka igera kuri 6 bwamaze bwagaragaje ko kurya ibihumyo bituma imikorere y’ubwonko igenda imera neza, bikabufasha kubika amakuru neza kandi igihe kinini.

- Advertisement -

Profeseri Lei Feng wayoboye ubwo bushakashatsi yavuze ko bishimishije ndetse binatangaje uburyo ikiribwa kiboneka ku buryo bworoshye gifite akamaro kangana gutyo. Yagize ati: “bisa nkaho ikiribwa kimwe dusanzwe tubona byoroshye gishobora kugira ingaruka zidasanzwe ku igabanuka ry’uburyo ubwonko bukoresha amakuru bubona”. “ariko turi no kuvuga ku ruhurirane rw’ibintu byinshi, nk’icyayi, imboga-rwatsi, ubunyobwa n’amafi nabyo ni ingirakamaro”.

Profeseri Lei Feng wayoboye ubwo bushakashatsi

Muri rusange aba bashakashatsi batanze inama ko abantu bakwiye kugabanya amasukali mu mubiri wabo ahubwo bakihata kurya no kunywa ibintu by’umwimerere. Nubwo ibihumyo usanga bigoranye kubibona by’umwihariko ku banyamujyi ariko nanone hari uburyo bibonekamo mu gihe gito kandi bikaba bimeze neza. Nibyiza rero ko buri wese yakwiga uko bikorwa kuko ni ingirakamaro kuri buri wese.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles