spot_img

Umugabo yarahiye arirenga avuga ko agiye kujyana umugore we mu nkiko amushinja kumwima uburenganzira bwe mu buriri.

- Advertisement -

Uyu mugabo yabajije ikibazo gikomeye abamukurikira ariko nanone agisha inama niba ashobora kujyana umugore we mu nkiko cyangwa niba yaba akoze ikosa, hano wakwibaza uti ese niki gituma uyu mugabo ajyana umugore we mu rukiko.

Uyu mugabo yanditse avuga ko umugore we yamwimye uburenganzira bugenewe abashakanye kandi ari uburenganzira bw’ibanze abantu banasezerana. Akomeza avuga ko abizi neza ko umugore we ari muzima ntacyo arwaye ndetse nta n’ikindi kibazo ariko buri munsi amubwira ko yumva atabishaka gusa. Uyu mugabo kandi akomeza avuga ko bitewe nuko we ari umukristu adashobora kujya gushakira ku gasozi ibyo yabuze mu rugo kuko yaba akoze icyaha.

- Advertisement -

Icyakora nanone akomeza yibaza ukuntu umugore we amwima uburenganzira bw’icyo yemerewe kandi nanone ari ibwiriza imyemerere yabo ya gikristu ibategeka, akomeza yiba icyo azakora. Gusa nanone mu mibanire y’abantu igikorwa cyo guhuza ibitsina amategeko yombi yaba ay’idini ndetse n’aya leta ni ishingiro ry’umubano w’umugabo n’umugore rero uyu mugabo ngo ntabyumva ukuntu yamara amezi menshi umugore we atamuhindukirira.

Uyu mugabo mu rwandiko rwe agira ati: “reka mbabaze, ese ubu najya kurega umugore wange ko yanyimye uburenganzira bwange murugo? Ibi mbivuze kuko ari uburenganzira bw’ibanze nemererwa kandi nkeneye. Ntabwo arwaye, ntakibazo kindi afite na kimwe, ariko buri munsi iyo mukozeho ambwira ko yumva atiteguye. Nk’umukristu ntabwo nshobora kumuca inyuma kuko narahiriye ko nzamukunda iteka. Ariko nanone imyemerere yacu ya gikristu ntiyemerera abashakanye kwimana uburenganzira bwo guhuza ibitsina, icyakora mukwiye kumenya ko ubu hashize amezi atatu ntazi uko bisa ndetse ubu sinzi icyo gukora

- Advertisement -

Ese ari nkawe uyu mugabo wamugira iyihe nama?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles