Ubundi iyo bavuze ngo umuntu yapfuye ni igihe umutima we uba utakibasha gutera. Ibi biba igihe umuriro w’amashanyarazi uba mu mubiri w’umuntu uba wahagaze gukora, iyo uyu muriro utagikora kandi ariwo utuma umutima utera icyo gihe umutima nawo uhita uhagarara icyo nicyo twita gupfa.
Ese nyuma yuko ibyo bibaye hakurikiraho iki?
Nibyo koko iyo umutima uhagaze gutera nibwo tuvuga ko twamaze gupfa, ariko se mu by’ukuri urupfu ruhita rudutwara ubwenge bwacu ako kanya cyangwa bitwara ikindi gihe kugira ngo nabwo buhagarare burundu? Abashakashaatsi benshi bagiye bakora ubushakashatsi ku biba nyuma y’urupfu cyangwa mu gihe umuntu akimara gupfa ndetse niyo yenda gupfa (NDEs: near death experiences). Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Michigan muri Amerika bwagaragaje ko iyo umuntu agiye gupfa umutima ukimara guhagarara hari akariro gacye kajya mu bwonko kugira ngo kabe nk’agatanga integuza y’ibigiye kuba mu buryo bwihuse.
Abashakashatsi bavuze ko ibi ahanini bishobora kuba nuko iyo umuntu amaze gupfa ingano y’amaraso yatemberaga mu mubiri igabanuka bityo rero mu gihe ubwonko buri kwibaza ibibaye wa muriro niwo uza kumenyesha ibiri kuba mu bindi bice by’umubiri. Ibi bivuze ko ubwonko aribwo bupfa nyuma y’umutima. Muganga Sam Parnia wayoboye ubushakashatsi nkubu muri kaminuza ya New York ishami ry’ubuganga yavuze ko igihe umutima w’umuntu umaze guhagarara umuntu ashobora kumva ibintu byinshi butandukanye.
Muri byo harimo nk’ibiganiro abaganga bamuvuraga bagirana cyangwa amagambo menshi avugirwa muricyo cyumba amenshi ugiye gupfa aba ayumva. Icyakora nyuma y’ibi aba bashakashatsi bakomeje bibaza bati ni gute umuntu byemejwe ko yapfuye asubira inyuma akaba yashobora kumva ibiganiro abantu bagirana kandi umutima we utari gukora? Dr. Pania yakomeje avuga ko kandi nyuma yuko umwuka n’umutima bihagaze ubwonko bwo bukomeza gukomeza gukora hagati y’amasegonda 2 na 20. Uyu muganga yavuze ko igice cy’ubwonko kidufasha gutekereza ndetse kikanafata imyanzuro bita cerebral cortex ariwo mwanya (2-20 secs) gishobora kumara kidafite ogisijene (oxygene).
Iki gice kandi kinafasha mu gusesengura amakuru yose yinjizwa n’umubiri wacu binyuze mu bice bitandukanye birimo amatwi, uruhu, ururimi ndetse n’ibindi bice bitandukanye. Iyo umuntu amaze gupfa ni ukuvuga iyo umutima uhagaze gutera maze abaganga bakazana bya byuma bishitura umutima bakawushitura bituma habaho 15% by’imbaraga zikenewe kugira ngo ubwonko bukomeze gukora bivuzeko iyo umutima bakomeje kuwushitura ubwonko bukomeza gukora ndetse byongerera ubwonko iminota yo gupfa, ariko ntibiba bivuze ko umuntu yazutse, gusa icyo gihe umuntu ashobora kumva ibiri hafi aho nubwo ntacyo aba ashobora kubikoraho.
Mu gukora ubu bushakashatsi kandi hifashishijwe abarwayi b’umutima ariko bawurwaye ku kigero cyo hejuru, nabo iyo bafashwe n’umutima bamera nk’abapfuye ariko nabo bakaza kuzanzamuka hifashishijwe ibyuma byo kwa muganga, icyakora aho bitandukaniye hano nuko urwaye umutima we ntabwo uba wahagaze burundu ahubwo haba habayeho guhagarara kw’ibice bimwe na bimwe ari nabyo bituma uwurwaye ahita yitura hasi. Mu kwanzura ubu bushakashatsi bwanzuye ko nyuma yo guhagarara k’umutima umuntu ashobora gukomeza yumva ariko imbaraga zo kuba haricyo yakora, ziba ari ntazo ikiba kiri gukora ni ubwonko naho umubiri wo uba warangiye.
Icyakora ubu bushakashatsi ntibuba bureba abantu bapfa bazize impanuka aho umutwe wose ushobora guhita wangirika ahubwo akenshi buba bwibanda ku bantu bapfa bazize uburwayi.