Uyu mugabo udasanzwe w’imyaka 50 banza nawe ari umwe muri ba bagabo b’imitwe, uyu ubu ari gukurikiranwa nyuma yaho ahimbye ko arwaye umutima, ariko burigihe akabikora ari uko amaze kurya muri resitora, baje kumutahura amaze kubikora muri resitora zirenga 20, ariko byose akabikora agamije kugenda atishyuye kuko iyo byamaraga kuba kenshi bahitaga bamujyana kwa muganga igitaraganya, ibyo kwishyura bikarangirira aho.
Ubusanzwe hamenyerewe imitwe myinshi abajura bakoresha iyo badashaka kwishyura ibyo bariye, benshi bitwaza imisatsi bakayishyira mu biryo, abandi bakitwaza udukoko turimo nk’amajeri, ibimonyo cyangwa ibinyenzi, iyo bamaze kurya bahita bataka ko babisanze mu biryo bikaza kurangira bagiye batishyuye. Uyu mugabo turi kuvugaho witwa Aidas we ntasanzwe.
Uyu Aidas usanzwe ukomoka muri Lithuania ubu yibera muri Espanye yafashe umwanzuro wo kujya ahimba uburwayi bw’umutima ndetse imitwe ye iramuhira muri resitora zirenga 20 mu mujyi wa Alicante hano muri Espanye. Abakozi baya ma resitora bavuga ko uyu mugabo yamaraga kurya hasigaye ducye agahita amera nk’ugagaye ndetse bikaza kurangira yituye hasi nkuko bigenda ku barwayi b’umutima.
Umwe mu bafite resitora muri uwo mujyi yavuze ko uyu mugabo ataterwaga isoni n’imitwe yatekaga, yavuze ko uyu Aidas yazaga agatumiza ibintu byinshi cyane kandi bihenze birimo ibiribwa n’ibinyobwa ubusanzwe bidapfa kwisukirwa na buri wese akarya yamara kumva aho agejeje agatangira bwa burwayi bwe rero.
Buri resitora yajyagamo yafataga ibintu bitari munsi y’amadorali 15, kugeza kuri 30, ariko hari naho yafataga ibikabakaba mu madorali 70, bivuze ko byibuze uyu yafataga hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20,000 na 90,000.
Umwe mu bafite resitora yavugaga ko uyu iyo yamaraga kurya yahitaga amera nk’ufashwe n’isereri maze mukanya gato agahita yidimba hasi, gusa uyu mukire we, byose byabaye yabifashe amashusho maze abikwirakwiza muri za resitora zose ziri mu gace kuko we yari yamaze kubibona ko bishobora kuba ari imitwe, yakwirakwije aya mashusho y’uyu mugabo rero kugira ngo atazagira n’ahandi azatekera iyi mitwe ahubwo aho azinjira bazahite bamuhagarika.
Abakozi muri za resitora bakimara kubona iyi foto ibaburira bahise bafata umwanzuro ko nta kintu na kimwe bagomba kumuha naramuka yinjiye muri resitora. Haraho yagiye babimubwira mbere ko atari buhirahire ateka imitwe ye y’umutima kuko bamaze kumuvumbura.
Uyu mugabo bivugwa ko yamaze amezi abiri yose arya muri resitora nziza agateka iyi mitwe bityo bikamufasha kugenda atishyuye, bivuze ko murayo mezi abiri yose nta nigiceri yigeze yishyura ku biribwa n’ibinyobwa. Uyu yanatawe muri yombi inshuro zirenga 20, ariko buri gihe akarekurwa bavuga ko ibyo ashinjwa atari ibintu byamufungisha kuko amafaranga y’ibiryo muri resitora atafungisha umuntu, none ubu yongeye gutabwa muri yombi ndetse ari kubarwaho ideni ry’amadolari 800 hafi miliyoni mu mafaranga y’u Rwanda muri resitora zose atishyuye.