spot_img

Yasimbukiye mu mugezi ari guhunga police birangira aguye mu kanwa k’ingona, ubu yaburiwe irengero. Inkuru y’uyu mugabo irababaje…

- Advertisement -

Uyu mugabo w’imyaka 36 utatangajwe amazina ye, bivugwa ko yasimbukiye mu mugezi wororerwamo ingona n’amafi y’inkazi azwi nka sharks, maze agahita aburirwa irengero ubwo yari ari guhunga police, bikaba byarabereye mu mujyi wa Queensland muri Australia.

Umwe mu bapolisi babonye uko ibyo byagenze yabonye neza uko uwo mugabo yasimbukiye mu mugezi kuri uyu wa kane, uyu mugabo bivugwa ko yahungaga police ubwo yarije kumuta muri yombi ndetse bakaba bari bitwaje urupapuro rwo guta muri yombi. Uyu yatangiye kwiruka akibabona nabo bamwirukaho kugeza ubwo bageze ku nkombe zuwo mugezi ndetse police itangira kumuganiriza ngo bumvikane ave aho hantu hato atagira icyo aba.

- Advertisement -

Byarangiye uyu mugabo aguye muri uwo mugezi ndetse akomeza koga ari muzima, ari nako abapolisi bamusaba kuvamo ngo aze bumvikane ariko baramire ubuzima bwe, gusa uko iminota yakomeje kugenda niko uyu mugabo yagendaga atakaza icyizere cyabo bapolisi kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo kwibira mu mazi hasi, akimara kwibira bategereje ko agaruka baraheba.

Kugeza ubu ntabwo bazi niba uyu mugabo yarabashije gusohoka muri uwo mugezi cyane ko uwo mugezi wororewemo ibisimba byinshi bishobora kumuhitana birimo ingona, amafi yinkazi ya sharks ndetse n’ibindi biba mu mazi. Icyakora police ivuga ko ikomeza gushakisha uwo mugabo mu bice byose, kugeza babonye amakuru y’impamo ahamya ko uwo mugabo ari muzima cyangwa yahaburiye ubuzima.

Umuvugizi wa Police Mark Burgess yavuze ko abapolisi bagikomeje gushakisha uyu mugabo.
Polisi ivuga ko yabonye uyu mugabo asa nkaho ababaye mbere yuko abura.
- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles