spot_img

Emmanuel Macron yavuganye kuri telefone na Vladimir Putin mu gihe kirenze amasaha abiri.

- Advertisement -

Iyi ni yo nshuro ya mbere baganiriye kuri telefone kuva u Burusiya bwatangira intambara yo muri Ukraine muri 2022. Macron yagaragaje “ubufatanye budasubirwaho” mu gushyigikira ubusugire n’ubwigenge bwa Ukraine, anasaba ko habaho guhagarika imirwano byihuse no gutangira ibiganiro by’amahoro birambye.

Ku rundi ruhande, Perezida Putin yashinje ibihugu byo mu Burengerazuba kwirengagiza impungenge z’umutekano w’u Burusiya, ashimangira ko ibisubizo by’amahoro bigomba kwita ku “mpinduka nshya ku butaka” zabaye. Bombi banaganiriye ku kibazo cy’ubumara bwa kirimbuzi cya Iran, aho bahamije ko ari ingenzi ko Iran yongera gukorana vuba n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za kirimbuzi (AIEA).

- Advertisement -

Uku kuvugana umwanya munini hagati ya Macron na Putin irerekana intambwe nshya ya dipolomasi hagati y’u Bufaransa n’Uburusiya mu gihe isi ihanganye n’ibibazo bikomeye by’intambara no kwiyongera kw’intwaro za kirimbuzi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles