spot_img

Bamwe bati ntazi kuyikoresha, abandi bati atinya abamwinjirira. Museveni yashyize avuga impamvu nanubu agikoresha phone ya gatushi yonyine.

- Advertisement -

Ubusanzwe abakuru b’ibihugu uzababona bafite telefone zigezweho ndetse usanzwe uzi no mu bantu basanzwe, ariko icyo wamenya burya nuko abakuru b’ibihugu kenshi bakorerwa telefone zihariye bijyane n’akazi bakora, cyane cyane usanga telefone zabo zifite umutekano wo ku rwego rwo hejuru kuburyo abajura bo kuri mudasobwa batabasha kuzinjirira byoroshye.

Ariko nubwo ari uku bimeze, hari na bamwe mu bategetsi bahisemo kureka izi phone zigezweho ahubwo bakigumira ku butelefone bwa kera, muri aba rero harimo na perezida Museveni wa Uganda. Ubwo yaganirizaga abaturage be mu ihuriro ryamurikaga ibijyanye n’ikoranabuhanga ryuyu mwaka mu mujyi wa Kololo, Museveni yasobanuye ko abizi neza ko telefone zigezweho zihari ku bwinshi kandi z’amoko atandukanye ariko we yahisemo kwitandukanya nazo akigumira ku ga phone ka kera twitwa “gatushi”

- Advertisement -

Museveni avuga ko mu gufata uyu mwanzuro ngo yanze ko tekefone zigezweho zizamwiba umugono zikamubuza umwanya wo gutekerereza igihugu, Africa ndetse n’Isi muri rusange. Yagize ati: “abantu benshi bahora bibaza impamvu Museveni yaheze ku gatushi, gusa nagira ngo mbabwire ko mbizi neza ko smartphones zihari nyinshi, naranazibonyeho, ariko nitandukanyije nazo ndetse nzirebera kure sinakoraho. Nkeneye gutekereza cyane kurusha uko nkeneye kwirirwa nshondana n’ibirahure bya telefone”

Icyakora Museveni avuga ko iyo abonye umwanya atumiza abagenzura imbuga nkoranyambaga ze, maze bakamubwira ibiri kuzivugwaho. Museveni kandi yakanguriye urubyiruko rwari aho kugabanya kuba kumbuga nkoranyambaga cyane, ahubwo bakajya bafata umwanya munini bakamenya ibikorerwa ku isi ndetse bakagira n’umwanya wo kubivugaho yaba ibigenda n’ibitagenda.

- Advertisement -

Icyakora umwe mu bahoze bakora mu biro bya perezida muri Uganda bwana Charles Rwomushana avuga ko smartphones atari igikoresho cyiza iyo bigeze ku banyapolitiki, kuko ariho benshi bahera bakuneka bakoresheje gahunda nyinshi za mudasobwa cyane cyane nkiyamenyekanye cyane ya Pegasus, Rwomushana yaburiye abategetsi mu nzego zose ko badakwiye kugendana telefone zabo zigezweho mu gihe bari mu butumwa bw’akazi cyangwa se mu gihe bagiye guhura n’inshoreke zabo ku bazifite.

Museveni kandi yasobanuye impamvu yabujije abasirikare bakuru kwitwara mu modoka, avuga ko impamvu yakoze ibi, ari ukurinda aba bakuru b’igisirikare kurangaza ubwonko bwabo bukimukira ku tuntu duto kandi bafite byinshi byo gutekerezaho. Ati: “iyo umuntu atwaye ubwonko bwe bwimukira ku tuntu duto two kugenzura imigendere y’imodoka, ibyo rero bituma udatekereza ku bintu binini byo mu kazi kandi ku muntu nka general aba afite byinshi byo gutekerezaho, niyo mpamvu badakwiye kwitwara rero”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles