spot_img

Uretse kuzura abapfuye kurikira bimwe mu byiswe ibitangaza byakozwe n’abapasiteri.

- Advertisement -

Mu 2019 hasakaye amakuru avuga ko uwitwa pasiteri Alph Lukau wo muri afurika y’epfo yasengeye uwapfuye akazuka, nyamara nyuma y’igihe kitarenze iminsi ibiri ibyo bibaye hatahuwe amakuru avuga ko ari umupangu wapanzwe n’uwo mu pasiteri ndetse n’uwo musore byavugwaga ko yapfuye nyamara atapfuye.

Havumbuwe ko uwo musore n’ubundi yazanywe mu isanduku ari muzima ndetse nta n’ikibazo na kimwe afite kuko byavuzwe ko uwo musore yatse uruhushya kukazi avuga ko azajya gushyingura, ibi byanatumye uwo musore ahita yirukanwa kukazi azize uwo mupangu. Nyuma rero yo kumva iyo nkuru y’izuka twasubije amaso inyuma tubashakira bimwe mu byiswe ibitangaza by’abapasiteri ariko ubona bidashoboka ndetse bitanigeze bibaho.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2016, uwitwa Prophet Lethebo Rabalago yafashe umuti wica imibu awutera mu maso y’abayoboke be ababeshya ko ari kubakuramo indwara zababase, ndetse akanabasohoramo amadayimoni. Nyamara nyuma yaje gufatwa ajyanwa kuburanishwa mu rukiko aho yagiye aherekejwe n’abarinzi be ndetse na bamwe mu bayoboke be baririmba bavuga ko uwo muti ntacyo wabatwaye bityo bashatse bamurekura.

Nyuma gato uwitwa Timothy Omotoso yajyanywe mu rukiko aho ari kuburana n’abagore ndetse n’abakobwa barenga 30, bamurega ko yabafashe ku ngufu abandi akaryamana nabo ababeshya ko azabakiza indwara abandi akababwira ko bazakira ibibazo bafite binyuze mu kuryamana nawe.

- Advertisement -
Kubwa timothy yabwiraga abo bagore n’abakobwa ko uryamanye nawe ahita abona umuti w’ibibazo bye byose by’ubuzima.

Uwitwa prophet Penuel Mnguni w’imyaka 24 y’amavuko mu mwaka wa 2016, yabwiye itangazamakuru ko yigeze gusenga maze abayoboke bo mu idini ye bagahinduka inzoka. Uyu kandi ku rubuga rwe rwa Facebook higeze kugaragara amafoto agaburira abantu inzoka ababwira ko ziri buhinduke chocolat.

Mu mwaka wa 2018 kandi uyu yagaburiye inyama z’imbwa abayoboke be ku igaburo ryera yitwaje ko ngo ibyinjiye mu mubiri w’umuntu ntacyo byamutwara ahubwo ikibi ari igisohotse mu mubiri.

Mu mwaka wa 2016, prophet Light Monyeki yatangaje ko urupfu nta bushobozi rufite ku bayoboke be yafashe umuti wica imbeba awuvanga n’amazi maze ategeka abayoboke kunywa kugira ngo bagaragaze ko bizera ibitangaza by’Imana.

Mu mwaka wa 2017, uwitwa pastor Hamilton Nala yatangaje ko afite ubushobozi bwo gukiza Sida ndetse akaba yakiza n’abatinganyi bakareka ubutinganyi. Yavuze ko ubutinganyi ari dayimoni yaba uwabivukanye cyangwa uwahindutse nyuma yuko avuka yavuze ko ari dayimoni we asengera igahita isohoka anemeza ko hari umwe mu bayoboke wari umutinganyi yasengeye agakira.

Muri 2017 uwitwa pastor Paseka Motsoeneng Mboro, ku rubuga rwe rwa Facebook yavuze ko yagiye I kuzimu satani yamubona akamuteza ingabo ze ariko zose yazitsinze ndetse bikarangira yivuganye na satani ubwe, icyo gihe bamwe baramututse abandi bamwita umutekamutwe ahita asiba iyo post kuri Facebook.

Muri 2016 kandi uwo pasiteri Mboro yavuze ko yagiye mu ijuru maze akanafata amafoto ari kumwe n’abamalayika ndetse aza no kuvuga ko ushaka ayo mafoto ashatse yaza akayagura kuko yayagurishaga agera ku bihumbi 5 by’amarand yo muri Afurika y’epfo angana n’amanyarwanda ibihumbi 320.

Nubwo aba bose ari abo muri Afurika y’epfo ntibivuze ko biba muri Afurika y’epfo gusa. Hano mu Rwanda hagiye hatangwa ibitabo byaguraga arenga ibihumbi 30, bivugwa ko ababisomye babona akazi, abagabo ku bakabuze ndetse benshi bagakira indwara kubera gusoma icyo gitabo gusa.

Humvikanye kandi umu pasiteri wasengeye umukobwa waruri muri miss Rwanda amubwira ko byanze bikunze ikamba ari rye uwo mukobwa yarategereje araheba.

Mu Rwanda kandi umupasiteri yambitse ibitambaro by’inzitiramibu abakobwa ababwira ko mu minsi micye bazambikwa udutimba abo nabo bategereje imyaka n’imyaniko na nubu barahebye.

Umuntu yasigara yibaza ati ese koko aba baba bagamije kutugeza mu nzira y’ijuru cyangwa hari ubundi butumwa bubagenza hano ku isi. Icyo buri wese akwiye kumenya nuko yagakwiye gukizwa ariko agakura no mu bwenge.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles