spot_img

Sobanukirwa neza ingaruka zo gutandukana kw’abashakanye ku bana babo.

- Advertisement -

Muri iki gihe umubare wa za gatanya hagati y’abashakanye ugenda uzamuka umunsi ku wundi haba mu Rwanda ndetse no kurwego rw’isi. Imiryango myinshi yihutira gushaka gatanya mu gihe haribyo batumvikanaho ariko ikibabaje nta numwe ujya uha agaciro ingaruka iyo gatanga izagira ku rubyaro rwabo.

Gutandukana hagati y’abashakanye byangiza umwanya mu mitekerereze ye, ibi kandi bishobora ku gutuma agira imyitwarire mibi, uko agenda akura. Ubushakashatsi bwerekanye ko muri Amerika honyine, abana bangana na 60% aribo bonyine babana n’ababyeyi babibarutse. ababyeyi bafite umwana w’ingimbi iyo bagize ibyago bagatandukana, ubushobozi bwabo bwo gufata umwana mumikurire ye mu bwonko buragabanuka cyangwa bugatakara burundu.

- Advertisement -

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko gutandukana kw’abashakanye bigira ingaruka zikomeye ku mwana, mugihe ageze mu gihe cy’ubugimbi. Izo ngaruka zirimo kudakurikira neza mu ishuri ndetse bikamugora gufata amasomo, kugira imyitwarire idahwitse, ndetse no guhorana agahinda.

Ntibigarukira aha gusa, kuko uku gutandukana kw’ababyeyi kwangiza umwana mubuzima bwe bwo mu mutwe.
Nkiyo ababyeyi batandukanye umwana afite imyaka hagati y’itatu n’irindwi gusa, ntakintu kinini byangiza ku buzima bw’umwana kuko ubushakashatsi bunyuranye bwemeje ko umwana uri munsi y’imyaka irindwi, gatanya hagati y’ababyeyi be nta ngaruka ikunda kumugiraho cyane cyane kubuzima bwo mu mutwe.
Abana bari hagati y’imyaka irindwi na 14, mugihe ababyeyi babo batandukanye, akenshi bakunda kugaragaza ibibazo byo kwiheba no kwigunga cyane.

Bitandukanye nibi tumaze kubona, abana bafite imyaka iri hagati y’itatu n’irindwi mugihe cyo gutandukana kwabo, nta bibazo by’umwihariko bakunda kugaragaza bitandukanye cyane niby’ababana n’ababyeyi babo bose. Ikindi nuko abana b’abahungu bafite hagati yimyaka 7 na 14, aribo bakunda kugaragaza ibibazo by’imyitwarire mibi cyane kurusha abakobwa mu gihe ababyeyi babo batandukanye.

- Advertisement -

Ibyo bibazo bakunda kugaragaza harimo nk’agasuzuguro ku bantu bose, ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abana bose baba abaturuka mu miryango ikize cyangwa ikennye ingaruka zo gutandukana kw’ababyeyi babo zibageraho kimwe. Amatiku yo mu muryango burya nayo agira ingaruka zikomeye mu mitekerereze y’umwana umunsi kuwundi, niyo mpamvu buri wese agirwa inama yo gutekereza kenshi mbere yuko atandukana nuwo bashakanye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles