spot_img

UBUHINDE: Byinshi kubantu bashyingiranwa n’amatungo ndetse n’impamvu yabyo iragutangaza.

- Advertisement -

Mu gihugu cy’Ubuhinde ushobora gushyingiranwa n’inyamaswa iyariyo yose wihitiyemo, icyakora imbwa nizo usanga ari amahitamo ya benshi kuriyo ngingo.

Iki gikorwa cyitwa gushyingiranwa hagati y’umuntu n’inyamaswa (human-animal marriage) ni ugushyingiranwa guhuza umuntu n’inyamaswa aho kuba umuntu kuwundi. Icyakora kugeza ubu ntagihugu na kimwe ku isi gifite itegeko ryemerera gushyingira umuntu n’inyamaswa. Nyamara kuva kera cyane wasangaga umuntu ku giti cye ahitamo gushyingiranwa n’inyamaswa akenshi bikaba byaragenderaga ku migenzo gakondo yo kwishakira amahirwe.

- Advertisement -

Akenshi usanga ubwo bukwe bushingiye ku migenzo gakondo y’uduce dutandukanye aho kuba ubukwe busanzwe bwitabiriwe na benshi. No muriki kinyejana cya 21, mubihugu bitandukanye ku isi hagiye hatangazwa inkuru nyinshi zirebana n’abantu bashyingiranwe n’amatungo yabo biyororeye. Nko mugihugu cy’Ubuhinde bavuga ko umuntu ajya gushyingiranwa n’inyamaswa runaka ahanini biturutse ku kwamagana imyuka mibi.

Umwana umwe wo mubuhinde yishe imbwa ebyiri yazimanitse azitera amabuye nyuma aza kurwara, icyo gihe bamubwiye ko imbwa yishe arizo zamuzaniye iyo ndwara nk’igihano cy’amabi yakoze. Umuganga gakondo yiyambaje ngo amuvure izo ndwara, yamutegetse ko uburyo bumwe yakiramo aruko yagenda agashyingiranwa n’imbwa.

- Advertisement -

Umuryango we warabyemeye ndetse unamufasha gutoranya imbwa nziza bagomba gushyingiranwa. Bakoze ibirori bihambaye by’umuhango wo gushyingira imbwa n’umuntu barabyina karahava.

Hari imyizerere myinshi, nko mu bwoko bwitwa Santhal m’Ubuhinde nubundi, bavuga ko umwana aba ari mu byago byinshi cyane mugihe amenyo yo hejuru ariyo ameze mbere. Aba rero bakora ubukwe buhuza uwo mwana nikibwana cy’imbwa mu rwego rwo kwamagana no kwirukana imyuka mibi bavuga ko iba yibasiye uwo mwana. Icyakora uyu iyo akuze aba afite uburenganzira bwo gushyingiranwa n’umuntu bisanzwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles