spot_img

Irebere akamaro ko gusoma umukunzi wawe ku gahanga

- Advertisement -

Ubusanzwe igikorwa cyo gusomana ni kimwe mubintu kamere biza hagati y’abakundana bigatuma umwe yiyumvamo undi kuburyo burenze.

Abahanga bemeza ko gusomana ari kimwe mu bintu bituma amagambo ashira hagati y’abakundana kuko iyo basomanye imibiri yabo nubwenge bihita bitwarwa. Harikintu kidasanzwe kiba mu gusomana ndetse abantu benshi barabikunda cyane. Ikizatuma umenyako gusomana ari ikintu gikomeye nuko uzasanga ushobora gusoma umuntu umusuhuza, umusezera, umwereka urukundo, umukomeza mugihe cy’ibyago, cyangwa se umwifuriza amahirwe mubyo agiye kujyamo.

- Advertisement -

Uko bimeze kose gusomana bishimisha umubiri ndetse n’umutima icyarimwe, uretse ko bituma tugumana nabo dukundana ndetse bikatwubakamo igihango cy’urukundo rukomeye. Nubwo biri uko gusomana bikorwa muburyo butandukanye. Hari ugusoma umuntu usa nk’umwikiza hari no kumusoma bigatinda, hari ugusoma ku itama, ku gutwi, ku gahanga, kumunwa ndetse n’ahandi hatandukanye, igihari nuko buri hamwe usomye haba hafite icyo hasobanura.

Icyakora abahanga bemeza ko gusoma umuntu kugahanga aribyo bya mbere bigirira umuntu akamaro yaba mu mubiri we no mu mutima kuruta uko wamusoma ahandi hose. Inyandiko za Dr. Laurel Steinberg uyu akaba ari umuganga waminuje muby’imibanire y’abantu avuga ko gusoma umuntu kugahanga byerekana ibyiyumviro n’amarangamutima akomeye ufitiye uwo muntu.

- Advertisement -

Gusoma umuntu ku gahanga bimushimisha inshuro nyinshi kurusha uko wamusoma kumunwa, dore bimwe mubyiza byo gusoma umuntu ku gahanga

  • Byereka umuntu ko umwemera birenze, nuburyo bwo kumubwira uburyo ntawumuruta ku isi ndetse ari mwiza kurusha abandi imbere yawe.
  • Nuburyo bwiza bwo kuganira n’umukunzi wawe nta jambo na rimwe mukoresheje.
  • Bituma mwerekana urukundo no kwitanaho hagati yanyu, bituma umuntu yumva ko yihariye kuri wowe.
  • Abahanga bemeza ko kugahanga haba ikintu umuntu yakwita ijisho rya gatatu, iyo usomye umuntu ku gahanga bimera nkaho muhuje imitima.
  • Umukunzi wawe nava kukazi akagusoma ku gahanga ni ikimenyetso cyerekana ko aba yiriwe agutekerezaho umunsi wose.
  • Nuburyo bwiza bwo kwerekana muruhame ko uwo muntu umukunda bitari uburyarya, utiriwe uvuga byinshi,
  • Byerekana icyubahiro umufitiye utiriwe uvuga byinshi.

Gusoma umuntu ku gahanga bishobora gusobanura byinshi, gusa ikizwi nuko gusoma umuntu kugahanga cyangwa bakagusoma ku gahanga aribyo bintu byiza kurusha ibindi byose bibaho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles