spot_img

Tembera muri gereza idasanzwe yubakiwe abajura kabuhariwe gusa. Si buri wese uzajya ujyanwayo

- Advertisement -

Amashusho yagaragaye yerekanaga imfungwa za mbere zigera ku bihumbi 2000 zinjizwa muriyi gereza idasanzwe iherutse kuzura mu gihugu cya El Salvador, iyi gereza yagenewe kwakira byibuze imfungwa ibihumbi 40, yuzuye muriki gihugu kimaze igihe gihanganye n’amabandi ndetse n’abajura bari ku rwego rwo hejuru.

Perezida w’iki gihugu bwana Nayib Bukele avuga ko ku buyobozi bwe ikibazo cy’abanyabyaha bo ku rwego rwo hejuru kigomba gukemuka ku kibi n’icyiza. Perezida Bukele yanditse kuri twitter ati: “Mu rukerera rwo kuwa gatanu ushize mu ijoro rimwe gusa mu gitero cya mbere, twabashije kohereza abanyabyaha bakomeye bagera kubihumbi 2000 muri gereza yahariwe aba banyabyaha banakora iterabwoba. Uyu mutegetsi avuga ko iyi gereza ariyo ya mbere nini kandi ikomeye ku migabane ya America yombi.

- Advertisement -

Yakomeje ati: “aha hantu niho aba bagiye kuba mu myaka myinshi iri imbere kugira ngo babashe kwisubiraho, twizeye neza ko aba batazongera kugirira urugomo abaturage bacu” muri aya mashusho ateye ubwoba yerekana abasore benshi bambaye ibirenge, ndetse biyanditseho ibintu byinshi cyane (tattooes) bambaye utwenda tw’imbere two hasi gusa, aba bari bicaye umwe mu maguru yombi, amaboko ari imbere ndetse anaboshye mu mapingu, aba bagaragara barinzwe n’abarinzi bipfutse ibitambaro mu maso.

- Advertisement -

Nyuma bagaragazwa bari muri bisi (bus) iberekeza kuri gereza nshya yabateganyirije ndetse iyo bisi igaherekezwa n’indege ya kajugujugu kugera bageze aho bagomba gufungirwa.

Izi ni Imfungwa ziri muri Bisi zigejejwe kuri gereza shya.

Izi mfungwa zigizwe n’abagabo gusa, zigejejwe kuriyo gereza zahise zijyanwa mu byumba byazo. Umukuru w’iyi gereza avuga ko hano nta matera zizaba zihari bivuze ko buri wese azajya aryama hasi cyangwa ku gitanda kibereye aho bitewe nicyo ahisemo ariko ko icyo bashaka ari ugukura kanseri muri rubanda yabayogoje, ubwo akaba yavugaga aba banyabyaha bo ku rwego rwo hejuru.

Umucunga gereza urinze imfungwa muri Bisi.
Abashinzwe umutekano bakurikiranira hafi abagororwa bava muri Bisi.
Imfungwa zivanwa muri bisi zijyanwa muri gereza nshya
Abagororwa bajyanwa muri gereza.
Umugororwa utegereje gutunganywa.
Abagororwa batonze umurongo, bategereje kujyanwa muri kasho zabo
Abagororwa 2000 bimuriwe mu kigo gishinzwe kurwanya iterabwoba muri Tecoluca.
Ikigo gishinzwe kurwanya iterabwoba cyubatswe mu rwego rw “intambara” yo kurwanya ibyaha
Iyi Gereza bemeza ko ari nini muri Amerika.
Abacunga gereza bajyana abagororwa muri gereza nshya.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yanenze imiterere yiki kigo gishya.

Iyi gereza nubwo irimo ahantu ho gukinira imikino itandukanye abayobozi bavuga ko hatazakoreshwa naba banyururu ahubwo bateganyirijwe aba barinzi biyi gereza kandi ko uko byagenda kose aba bagomba guhanirwa ibyaha bakoze.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles