spot_img

Bamwe bari kumwita umusazi nyuma yuko atakaje akayabo agakora ubukwe bwa wenyine. DORE AMAFOTO

- Advertisement -

Uyu mugore usanzwe yaratandukanye n’umugabo, ubu abo bakorana bamwise umusazi nyuma yuko avuze ko yatakaje agera ku bihumbi 5000 by’idolari agakora ubukwe bwa wenyine butagira umukwe, ubu bukwe kandi nubwo bwatwaye akayabo nta muntu numwe wari wabutumiwemo kuko uyu mugore yishyingiwe na we ubwe nyine.

Yitwa Andria Johnson w’imyaka 39, yaherukaga kugaruka mu bitangazamakuru ku munsi w’abakundanye aho yatangaje ko yiyambitse impeta isaba kwishyingirwa we ku giticye. Mbese yisabaga kwibera fiyanse, kuva icyo gihe ngo amaze igihe anejejwe nuko yibereye fiyanse ndetse yahise abakomerezaho ategura ubukwe. Imbere y’ubuyobozi bw’ibanze iwabo muri Mexique, uyu mugore umeze nk’uwataye umutwe yasomye inyandiko y’abashyingiranywe ndetse yiyambika impeta yo gushyingirwa ihagaze amadolari 37.

- Advertisement -

Uyu mugore wakoze ubukwe n’umugabo muri 2015 ngo yari aziko urugo rwe ruzamera nkurw’ababyeyi be kuko bo babanye imyaka 42 ndetse banezerewe, gusa ngo yisanze nyuma y’imyaka 3 gusa akoze ubukwe muri 2018 bibaye ngombwa ko atandukana n’umugabo we burundu. Uyu mugore avuga ko imyaka 14 yarushwaga n’umugabo we, ndetse n’imitekerereze itandukanye bijyanye nibyo buri umwe yemeraga biri mu byatumye atandukana nuyu mugabo we bakoranye ubukwe.

Icyakora akomeza avuga ko ibyabaye murugo rwabo byose abyita amakosa ye yo kutamenya uko umugore mwiza yubaka urugo, ndetse akanemeza ko yashyize imbere ubukwe bwiza kurusha kubanza gutegura urugo rwiza. Gusa ibya gatanya n’urugo rwe rwa mbere byaje kuruhande ariko yigira inama ko iby’abagabo yabireka ubundi akibana ku giti cye wenyine ari nabwo yatekerezaga kwishyigira kugiti cye.

- Advertisement -

Ubwo abo mu muryango n’inshuti yababwiraga iby’ubu bukwe bwe ngo benshi baramututse ndetse abandi baramuseka, bityo yiyemeza gukora ubukwe butarimo undi muntu. Gusa nanubu abo bakorana ngo bamwita nyakamwe (lonely) ndetse bakamushinja kuba ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles