spot_img

Umugabo wese duteretanye bwa mbere abanza kunyereka kuri konti ye uko bihagaze, simba nshaka guta umwanya wange ku bakene.

- Advertisement -

Uyu mugore wakuyeho yatunguye benshi atangaza ibyo agenderaho kugira ngo yemera gukundana n’umugabo uwariwe wese. Ku mbuga nkoranyambaga abantu bacutse ururondogoro nyuma yuko uyu mugore atangaje ko buri musore wese cyangwa umugabo ushaka kumutereta amusaba kubanza akamwereka kuri konti ye uko bihagaze bagikubitana bwa mbere.

Uyu mugore witwa Sofia Franklin w’imyaka 30, akomoka New York muri Amerika, asanzwe kandi akoresha imbuga nkoranyambaga cyane kuko n’ubutunzi bwe bwinshi niho abukomora, yanditse ati: “abajama batatu bose mperuka guteretana nabo nabanje kubabaza uko konti zabo zihagaze ku munsi wa mbere twahuye” uyu mugore avuga ko imwe mu mpamvu zituma abigenza gutya ari ukubera ko aba yifuza gukundana n’abagabo bafite ifaranga muri macye b’abaherwe bityo ababaza mwene ayo makuru agira ngo amenye niba atari guta umwanya.

- Advertisement -

Uyu mugore aganira n’umunyamakuru yavuze ko ku giti cye afite byose ntacyo abuze bitewe nuko afite akazi kamwinjiriza menshi, rero ntaba yifuza gukundana n’umuntu utari ku rwego rwe mu buryo bw’amafaranga, kuri we guteretana na we nta gafaranga ugira aba ari guta umwanya kuburyo bukomeye. Gusa nanone uyu mugore avuga ko abantu byibuze badapima uburebure bwa metero 1 na 70 abo bo ntakintu na kimwe bapfa kuvugana byoroshye.

Ese wowe urabona uyu wamwigerereza?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles