spot_img

Wari uziko mu Bushinwa habarizwa inzu zitabamo abantu zacumbikira abaturage b’u Rwanda na Uganda bateranyije. Irebere nawe?

- Advertisement -

Ntibisanzwe ndetse benshi byabagora kubyemera ariko mu bushinwa hari imijyi myinshi yiswe imijyi y’imizimu (ghost towns). Hari ahitwa Ordos New Town, hatangiye kubakwa no gutezwa imbere ahagana mu mwaka wa 2000, byateganywaga ko hazacumbikira abantu basaga miliyoni nubwo nyuma baje kugabanywa bakagera kubihumbi 300. Gafotozi kabuhariwe witwa Kai Caemmerer yatembereye uwo mujyi muri 2015 ndetse agenda afata amafoto anyuranye ariko benshi mubabonye ayo mafoto bagize ubwoba ariko kandi baratungurwa.

Nukubera ko aya mafoto hafi ya yose yafotowe ahakabaye umujyi ukomeye ndetse urimo amazu meza cyane ariko icyatangaje benshi nuko ntamuntu numwe warurimo. Muri macye ni amafoto ushobora kubona ukibaza ko yafashwe mubihe bya guma murugo muri coronavirus. Aya mafoto yerekana neza ukuntu igihugu cy’ubushinwa gikungahaye ku isoko ry’amazu meza kandi agezweho dore ko iyo bigeze kuriyi ngingo iri soko riba rikubye kabiri iry’Abanyamerika.

- Advertisement -

Nyamara nubwo izi nzu ari nyinshi ariko kandi biteye inkeke kuko imibare yasohotse muri 2017 yerekanaga ko inzu zisaga 21 ku ijana (21%) muricyo gihugu zitakorerwagamo ndetse ntamuntu numwe uzibamo zikaba zibereye aho. Kugira ngo ubyumve neza izi nzu zirengaho gato miliyoni 65, wabyumvise neza ninzu zigera kuri miliyoni 65 zitabamo abantu m’Ubushinwa. Kugira ngo wumve uburemere bw’izi nyubako zambaye ubusa nuko wamenya ko ufashe buri muturage w’Ubufaransa ukamuha imwe murizi nzu abaturage b’Ubufaransa bose bashiriramo kuko nabo barengaho gato miliyoni 65.

Izi nzu kandi zakwira abaturage b’u Rwanda naba Uganda biteranyije buri wese ukamuha inzu ye umwe kuwundi bose babona inzu ndetse zigasaguka kuko ubateranyije bangana na Miliyoni zikabakaba 60. Icyakora bitandukanye no mubindi bihugu aho usanga inzu nyinshi zasizwe ndetse zikagenda zangirika, mubushinwa ho siko biri kuko izi nzu nubwo zambaye ubusa ntabwo ba nyirazo bazitereranye ahubwo nuko ari inzu zitarabona abakiliya bazijyamo.

- Advertisement -

Ubushinwa buratangaje cyane nubwo izi nzu zose zitarabona abazijyamo, ariko ntibivuze ko barekeye aho kubaka, nkubu imibare igaragaza ko buri mwaka hazamurwa inyubako nshyashya zigera kuri miliyoni 15, izi zikubye inshuro eshanu inyubako zizamurwa muburayi na Amerika bifatanyije. Kimwe mu bituma muriki gihugu habaho inyubako nyinshi zitarimo abantu ngo nukubera ko umunsi kuwundi mubushinwa havuka imijyi mishyashya, ahantu haricyaro ugasanga bahise bahazana umujyi.

Bitewe rero nuko abari batuye aho baba basanzwe bifitiye inzu zabo, bazigumamo ndetse ntawukenera kwimuka ngo ajye munzu zubatswe vuba, ahubwo bahatanira gukora ibikorwa bizamura uwo mujyi mushya kurusha kubyiganira kwimukira mu mazu mashya.
Wabigenze ute uramutse wisanze mu mujyi urimo inzu zibereye aho?

Ese ubona mu Rwanda naho hazashyira hakaba umujyi umeze nkuyu wo mubushinwa?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles