spot_img

Uyu mugabo utinya abagore bikaze, avuga ko amaze imyaka 55 yihishe, ngo aracyari imanzi ku myaka ye 71.

- Advertisement -

Uyu avuga ko afite imyaka 71, ariko kuriyo myaka yose akaba yemeza ko akiri imanzi kuko atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe, uyu mugabo muriyo myaka yose iyigera kuri 55 ayimaze yihisha abagore kuburyo bukomeye kugira ngo atagira aho bahurira bakamukoresha amakosa.

Uyu mugabo witwa Nzamwita Callixte (soma Kalisiti) kugira ngo abagore batazanamutera, yubatse uruzitiro rurerure cyane rukabakaba metero 5 z’ubuhagarike ku rugo rwe, uyu avuga ko yabikoze mu buryo bwo kwihunza abagore ndetse n’abandi bantu adakeneye mu buzima bwe. Uyu mugabo avuga ko mu buzima bwe bwose atinya abagore cyane ndetse akaba yarabaga afite impungenge ko bashobora kumusanga iwe.

- Advertisement -

Icyakora nubwo atinya abagore cyane, ku rundi ruhande ni abagore batuma abaho, kuko bamuha ibimubeshaho ndetse nibo babasha guhahirana na we ariko muribyo byose ntawushobora kumwegera ngo amukundire. Nzamwita ati: “impamvu nubatse uru ruzitiro ruzengurutse inzu yange, nuko numvaga nshaka kumenya neza ko nta mugore uzanyinjirira mu nzu, cyangwa se ngo anyiyegereze na gato”

Nzamwita Callixte

Umwe mu bagore batashatse gutangaza imyirondoro uturanye nuwo mugabo yagize ati: “nubwo atinya abagore, ariko nanone abagore nitwe tumufasha kubaho, tumufasha byinshi aba acyeneye, ariko muri uko kumufasha ntiyatuma umwegera na gato, ntabwo aba abishaka rwose” “icyo tumuzaniye turambika aho hanze, ubundi akaza kubifata nyuma. Ntabwo ashobora kukwemerera kumwegera uri umugore, icyakora ibyo tumuhaye arabyakira”

- Advertisement -

Bivugwa ko uyu mugabo burigihe iyo abonye umugore uri kwinyuza hafi y’urugo rwe, ahita yiruka akinjira mu nzu agakinga, iyi manzi y’umusaza bikekwa ko irwaye indwara yitwa gynophobia akaba ari indwara ituma umuntu atinya abagore. Gutekereza ku bagore gusa urwaye iyi ndwara bishobora gutuma uhita uba indembe. Umuntu uyirwaye iyo afashwe, atangira kugira igihunga gikabije, akumva mu gatuza hatameze neza, agatangira kubira ibyuya, umutima ugatera vuba vuba, ndetse no guhumeka bigatangira kugorana.

Rero nuyu mugabo nubwo abagore baturanye bamufasha kubaho ariko ngo nta numwe baganira ndetse nta numwe ushobora kumwegera ngo bishoboke kuko aba acungira hafi ngo hatagira nutinyuka kumwegera.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles