Ni umwanzuro ushobora kugora benshi kuwufata kumva ko watandukanye nuwo mwashyingiranywe kuri uwo munsi w’ubukwe, gusa burya ibigoranye siko bigora abantu bose, harimo nkuyu mugabo watandukanye n’umugeni bari bamaze gusezerana kubana akaramata, nyuma yuko yakiriye amakuru ko uwo mugore we, yaraye avuye gusezera kuwo bahoze bakundana, umunsi umwe mbere y’umunsi w’ubukwe nyirizina.
Abitabiriye ubukwe basigaye baguye mu kantu, nyuma yuko umugabo afashe umwanzuro wo gusohoka aho abantu bagombaga kwiyakirira (reception). Iyi nkuru bivugwa ko yabereye muri Ghana, igaragaza umugeni ari mu marira menshi, nyuma yuko umugabo yari amaze kumumenyesha ko batandukanye ako kanya, nubukwe butararangira.
Uyu muco mubi ariko weze ahantu henshi witirirwa gusezera aba ex (abo mwahoze mukundana) ukunda kuba henshi muriki gihe, nubwo atari hose ubukwe bupfa, ariko bikunda gutera imigendekere mibi y’ubukwe ndetse bigakurikirana n’urugo rw’ababa bamaze gushakana cyane cyane iyo umwe amenyeko mugenzi we yamuciye inyuma benda kubana.
Ariko wowe wabyifatamo ute umenyeko uwo mugiye kubana yabanje kujya gusezera uwo bahoze bakundana mbere yawe.