Gahunda zo gusenga Imana imwe nkuko amadini menshi abivuga, yagiye izanwa n’ibindi bihugu byo kuyindi migabane, bikayizana muri Africa. Gusa uko imyaka yagiye ishira ibyo bihugu byazanye iyo myemerere wasangaga bigenda bigabanya gusenga cyane ahubwo umwanya munini wo gusenga ugasigara muri Africa kurusha ahandi hose.
Icyakora si muri Afurika gusa bahora mu rusengero kuko no mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Aziya niko bimeze. Nkubu icyegeranyo cyasohotse kigaragaza ko ibihugu icumi bya mbere bisenga cyane, cyihariwe nibyo muri Africa ndetse no muri Aziya. Nkuko tubisoma mu kinyamakuru THE VANGUARD kigaragaza ko ku isi igihugu cya Afghanistan kiganjemo abo mu idini ya Islam kiri ku mwanya wa mbere n’ijanisha rya 96% iki gihugu kikaba aricyo muri Aziya, ikurikirwa na Nigeria yo ku mugabane wa Afurika aho ibarirwa ku ijanisha rya 95% yo ikaba yiganjemo aba Islam naba Kristu.
Ugereranyije muribi bihugu hafi ya byose usanga amasengesho ya buri munsi ariyo yitabirwa cyane kurusha ayihariye yo ku minsi yo kuwa gatanu, kuwa gatandatu cyangwa ku cyumweru. Mu bantu bose babajijwe, abagera kuri 49% bavuze ko basenga buri munsi, aho abo basenga buri munsi biganje cyane muri Afurika yirabura ku kigero cya 75%, hari kandi mu burasirazuba bwo hagati na Afurika ya ruguru ku kigero cya 70% ndetse no muri Amerika yepfo ku kigero cya 62%.
Nkubu muri Afghanistan abagera kuri 96% bavuze ko basenga buri munsi, ndetse nabagera kuri 87% muri Iran nabo nuko. Gusa mu bihugu byagaragayemo abantu basenga buri munsi, ibyinshi byiganjemo aba Islam na cyane ko bo bategetswe kubikora gatanu ku munsi.
Reka tukwereke uko ibihugu bikurikirana mu gusenga cyane ku isi.
- Afghanistan 96%
- Nigeria 95%
- Algeria 88%
- Senegal 88%
- Djibouti 87%
- Iran 87%
- Iraq 87%
- Niger 87%
- Indonesia 84%
Ibyo nibyo bihugu bisenga cyane kurusha ibindi ku isi, ariko nanone ntabwo twagenda tutakweretse ibindi bihugu bidakozwa isengesho, aho bigoranye kubona umuntu usenga. Ndetse bo ibyo gusenga buri munsi babyumva mubinyamakuru ndetse bagatangara cyane. Ibyo bihugu rero nabyo nibi bikurikira.
- China 1%
- Ubwongereza 6%
- Suisse 8%
- Autriche 8%
- Repubulika ya Tcheke 9%
- Ubudage 9%
- Estonia 9%
- France 10%
- Denmark 10%