spot_img

Wa musore wagurishije impyiko ye ngo abashe kugura iphone ubuzima bwe bugeze habi. Ese ubundi muri iPhone habamo iki?

- Advertisement -

Hashize iminsi micye uruganda rwa Apple rushyize hanze telephone yabo nshya ya iPhone 15, iyi ni telephone yanditse izina cyane ndetse itera bamwe ikimeze nk’ihungabana yaba kuyifite ariko akaba atabasha kugura igezweho byoroshye cyangwa se kutayifite ariko akaba ayifuza gusa nawe ntibimukundire kubera ubushobozi.

Ariko uretse no gutunga iziba zigezweho uyu munsi hari nuwo usanga yifuza byibuze gutunga naka kera ariko kakaba kanditseho iPhone. Ibi bituma benshi bibaza bati ni ibiki biba muri iPhone kuburyo abantu bata umutwe bigeze aha?

- Advertisement -

Ibi byatumye tugaruka kuri uyu musore mu mwaka wa 2011 icyo gihe yari afite imyaka 17, yitwaga Shangkun akaba akomoka mu ntara ya Anhui m’Ubushinwa, uyu musore yafashe umwanzuro wo kugurisha impyiko ze kugira ngo abashe gukusanya amadorali angana n’ibihumbi 3273, ibi byari ukugira ngo abashe kugura iPhone yari igezweho icyo gihe ariyo iPhone 4 ndetse na iPad 2.

Uyu musore icyo gihe yasakaye ku mbuga za internet mu magambo ye yatangaje ndetse akababaza benshi abaza impamvu atunze impyiko ebyiri mu gihe yagurisha imwe akagura ibyo ashaka kandi imwe isigaye igakora akazi gasanzwe nta gihindutse. Yagize ati: “ubundi ubu ni ngombwa ko natunga impyiko ebyiri? Imwe irahagije”

- Advertisement -

Uyu musore bari bamaze kumubwira ko yakwinjiza menshi mu gihe yagurisha urugingo rumwe gusa mu zigize umubiri we. icyo gihe abagura ibice by’imibiri y’abantu kumbuga za internet ariko zitazwi n’amategeko bamubwiye ko ashobora kubona amadorali arenga ibihumbi bitatu. Uyu musore wari ufite imyaka 17 akimara kumva ayo magambo yahise ajya ku iseta baramubaga ariko nabwo bikorwa n’abantu batazwi kugeza bamukuyemo impyiko.

Gusa uyu musore mu mezi macye ntibyamugendekeye neza kuko yahise atangira kurwara indwara zidasobanutse ku mpyiko yari isigaye, izi nindwara zatewe n’umwanda wo kubagwa mu buryo butujuje ubuziranenge ndetse haziraho no kuba ataritaweho na nyuma yo kumukuramo ya mpyiko. Byaje no gukomera kurushaho uko imyaka yagiye itambuka ndetse birangira agiye no mu bitaro ubuzima bwe bwose kugira ngo byibuze abaganga b’inzobere babashe kumwitaho nkuko biikenewe.

Uyu musore akimara kugura bya bikoresho yashakaga birimo na iPhone 4 akabigeza mu rugo, nyina ntabwo yabishize amakenga ndetse yaramuhatirije birangira umwana amubwiye uburyo bamubaze bakamukuramo impyiko, ntabwo byarangiriye aho kuko yahise atanga ikirego bituma abantu icyenda batabwa muri yombi bashinjwa gucuruza ibice by’imibiri y’abantu.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles