spot_img

Byagenze bite ngo RBA yange kwishyura miliyoni 6 kugira ngo ibashe kwerekana umukino wa Al Hilal na Rayon Sports?

- Advertisement -

Ni umukino wabaye tariki 24 Nzeri ariko wavuzweho byinshi bimwe biramenyekana ibindi ntibyamenyekana, gusa kimwe mu byatunguye benshi ni ukuntu byari byamaze kwemezwa ko umukino uri buce kuri televiziyo Rwanda ariko ku munota wa nyuma bikaza gutangazwa ko uyu mukino utakinyuze kuriyi televiziyo y’igihugu.

Ikipe ya Al Hilal ku ntangiriro yanze ko abafana ba Rayon sports bazitabira uyu mukino, ndetse na nyuma ibanza kwangira itangazamakuru ariko nyuma baza kwemerera byibuze abanyamakuru 50. Abafana bamaze kumva ko ntaho bazarebera ikipe yabo barababaye cyane ndetse barijujuta bikomeye kugeza ubwo hakorwaga inama Al Hilal ikumvikana na RBA ko uwo mukino uzerekanwa kuri RTV ariko ntibirenge imbibi z’u Rwanda ku mpamvu zuko abanya Libya bari bari mu cyunamo.

- Advertisement -

Gusa ibintu ntibyagenze uko benshi babitekerezaga kuko habura amasaha macye ngo umukino utangire, nibwo RBA yatangaje ko uwo mukino batari buwerekane, biturutse ku mpamvu zuko ngo Al Hilal yari yabaciye amafaranga menshi aho bavugaga ko yabaciye ibihumbi 100 by’amadorali arenga miliyoni 120 mu mafaranga y’u Rwanda.

Gusa aya makuru yaje kunyomozwa nyuma ndetse bimenyekana ko RBA ibyo yatangaje ataribyo, amakuru dukesha isimbi avuga ko Al Hilal ikimara kubwirwa ko igomba kwishyura amadorali ibihumbi bitanu kugira ngo ibashe gukinira kuri stade ya Kigali ngo nayo yahise isaba RBA ko yayishyura ibihumbi bitanu by’amadorali arenga gato miliyoni esheshatu mu mafaranga y’u Rwanda ngo ibashe kwerekana umukino.

- Advertisement -

Ibi bikumbikanisha ko byari ukugira ngo iyi kipe ibone amafaranga yo kwishyura muri FERWAFA ku bukode bwa stade, ubuyobozi bwa RBA bwahise butera utwatsi icyo cyifuzo ndetse bahita bafata umwanzuro ko uwo mukino batari buwerekane biturutse ku gucibwa ibihumbi bitanu by’amadorali. Benshi bakimara kumenya iyi nkuru bibajije ukuntu RBA yakwanga kwishyura miliyoni 6 kugira ngo yerekane uyu mukino bikomeza kubabera urujijo.

Ibi kandi bije nyuma yaho RBA yambuwe uburenganzira bwo kwerekana imikino ya shampiona kuva kumunsi wa gatanu wayo, mu gihe izaba itaremera kwishyura miliyoni 400 mu mwaka wose nkuko babisabwe n’ubuyobozi bwa League arinayo ikuriye shampiona y’u Rwanda. Twabibutsa ko RBA imaze umwaka urenga yerekana shampiona yu Rwanda ku buntu, ariko igitangaje yo ikishyuza abanyarwanda bashaka kuyireba kuko iyi shampiyona yanyuzwaga kuri shene ya Magic sports gusa kandi ikaba irebwa nuwishyuye.

Ese RBA yaba yifuza gukomeza kwerekana amashusho y’ubuntu itaguze kandi bitakibaho ahandi hose ku isi?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles