Mbere yuko shampiona zitandukanye ku isi zihagarara kugira ngo igikombe cy’isi gikinwe, umukinnyi Cristiano Ronaldo yateje ururondogoro biturutse ku kiganiro yatanze mu kinyamakuru the Sun. muriki kiganiro, Ronaldo yikomye bikomeye ikipe ye ya Manchester United, n:umutoza we Erik Ten Hag ndetse na bamwe mu bagize iyi kipe yaba abakinnyi ndetse n’abayobozi.
Ubwo iki kiganiro cyabaga, abakinnyi bose ba Manchester united baragikurikiye batuje ndetse n’ubuyobozi bwa Manchester united niko byari bimeze cyane ko batari bazi ibiri bubere muricyo kiganiro. Nyuma yicyo kiganiro habaye inama y’igitaraganya mu ikipe ndetse kugeza ubu bivugwa ko imwe mu myanzuro yafashwe ariko itarashyizwe hanze ari uko uyu mukinnyi atazagaruka muriyi kipe ya Manchester united nyuma y’igikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar.
Sibyo gusa kuko n’abakinnyi ubwabo batangiye kwikoma Ronaldo, kuko nkubu kapiteni Harry Maguire yamaze gukura Cristiano Ronaldo ku rubuga (group) ruhuriraho abakinnyi bose ba Manchester United. Sibyo gusa umutoza Eric Ten Hag ngo yatunguwe cyane niki kiganiro Ronaldo yatanze ariko ngo kuriwe ntibyamurakaje na gato. Kugeza ubu birakekwa ko Manchester united izafata inzira z’amategeko zikomeye ndetse birakekwa ko kuri ubu bashobora guhagarika amasezerano ye uyu mukinnyi agasezererwa muriyi kipe nta mperekeza cyangwa impozamarira ahawe. Ibi ni ukubera ko abahanga mu mategeko y’umupira w’amaguru bavugako yarenze ku mabwiriza ya FIFA.
Biramutse bikozwe sibwo bwa mbere umukinnyi yaba ahagarikiwe amasezerano adahawe impozamarira kuko byigeze kubaho mubihe byashize. Abantu benshi baribuka nk’umukinnyi Jimmy Bullard wakiniraga ikipe ya Hull city, ndetse na Nicolas Anelka wakiniraga West Bromwich Albion, aba nabo bakaba barirukanywe nta mperekeza kubera impamvu nkizi za Cristiano Ronaldo.
Reka tubibutse ko Manchester United izongera kumanuka mu kibuga kuwa 20/12/2022, nyuma y’iminsi ibiri igikombe kirangiye.