spot_img
Ahabanza Blog

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko Trump akwiye guhabwa igihembo cya cy’amahoro

0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mukiganiro yagiranye na Breitbart News ku wa Gatandatu yavuze ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, “byanze bikunze akwiye igihembo cya Nobel cy’Amahoro” kubera uruhare rwe mu gufasha kurangiza intambara yamaze imyaka 30 hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Mu kiganiro cyihariye cyabereye muri ambasade y’u Rwanda muri Washington DC, Nduhungirehe yavuze ko iyi ntambara mu burasirazuba bwa DRC ari imwe mu ntambara ndende ku mugabane wa Afurika, ikaba yarasenze igihugu cy’u Rwanda imyaka myinshi. Yavuze ko umuntu wese wagize uruhare runini mu gukemura iyi ntambara, harimo na Perezida Trump, akwiye guhabwa igihembo cya Nobel cy’Amahoro.

U Rwanda si cyo cyonyine gishyigikiye iki gitekerezo; Pakistan nayo yatanze icyifuzo cyo guha Trump icyo gihembo nyuma y’uruhare rwe mu biganiro byarangije intambara hagati ya Pakistan na India. Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika benshi baramushyigikiye mu guhabwa icyo gihembo.

Ikiganiro cya Nduhungirehe cyabereye muri ambasade y’u Rwanda muri Washington DC, cyabaye nyuma y’amasaha make nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro kuri uyu wa Gatanu i Washington, hamwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, amasezerano yayobowe n’umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio.

David Fuller: Umukozi w’Ibitaro wasambanyije Imibiri irenga 100.

Mu Bwongereza, amazina ya David Fuller yabaye ikimenyabose kubera ibikorwa bye by’akumiro: mu gihe cy’imyaka irenga 15, yakoze ibyaha bya kinyamaswa ku mibiri irenga 100 y’abapfuye mu bitaro bya leta, anemera ko yishe abagore babiri mu 1987.

Uyu mugabo wari ushinzwe gusana ibikoresho mu bitaro bya Kent & Sussex na Tunbridge Wells, yakoraga ibyo byaha mu ibanga rikomeye, yinjiraga mu byumba bibikwamo imibiri ku manywa, nta muntu n’umwe umubajije ibyo akora.

Ubushakashatsi bwakozwe na guverinoma bwagaragaje ko ibyabaye bidaterwa gusa n’imyitwarire mibi ya Fuller, ahubwo byatewe no kudakurikiza amategeko, kubura igenzura, n’abakozi batitaye ku bimenyetso byari bihari. Hari aho yagiye mu byumba birenga 400 mu mwaka umwe ntawe umubajije.

Nyuma yo kugaragarizwa ibimenyetso bikomeye birimo amashusho n’amafoto, David Fuller yemeye ibyaha bye byose, ndetse ubushinjacyaha buvuga ko ari bwo bugizi bwa nabi bwa mbere ku mibiri y’abitabye Imana bwabayeho mu Bwongereza.

Ubu bushakashatsi bwavuyemo ibisubizo 17 by’ingenzi byagenewe ibitaro byose, harimo gushyiraho CCTV, gukumira abakozi kwinjira bonyine aho habitse imibiri, no gushyiraho uburyo bwo kugenzura ibikorwa bidahwitse.

Iyi nkuru ni isomo rikomeye ku rwego rw’ubuzima: icyubahiro cy’abitabye Imana kigomba kubahirizwa, kandi nta muntu n’umwe ukwiye kugirirwa icyizere cyarenze urugero nta kugenzurwa.

 

Dembélé yagaragaje ibyishimo byo kongera guhura na Messi

0

Umukinnyi w’Umufaransa Ousmane Dembélé abinyujije kuri Instagram, yagaragaje uburyo yishimiye kongera guhura na Lionel Messi, amwita “umukinnyi mwiza wa byose mu mateka.”

Mu butumwa bwe, Dembélé yagize ati:

“Birashimishije kongera kukubona, Messi. Umukinnyi mwiza kurusha abandi bose mu mateka. Nizeye ko uzakomeza kwandika amateka muri Inter Miami nk’uko wabigenje muri World Club.”

 

View this post on Instagram

 

A post shared by Ousmane Dembélé (@o.dembele7)

Aya magambo agaragaza urukundo n’icyubahiro Dembélé agifitiye Messi, bahoze bakinana muri FC Barcelona. Messi, uri gukinira Inter Miami muri Amerika, akomeje kwandika amateka yihariye mu mupira w’amaguru, ndetse n’abahoze bakinana bose bakomeza kumwubaha nk’intwari itazibagirana.

 

Dore Ibintu 6 Wakorera Umukobwa Wakwanze Akazisubiraho

0

Hari igihe umukobwa agutera indobo, ukumva isi igusambutseho. Ariko niba umukunze ukiri inyangamugayo kandi wifuza ko yisubiraho, dore ibintu 6 ushobora gukora akazongera kukwifuriza kuba uwawe:

1. Kwiyubaka no kwiyitaho

Niba umukobwa amaze kukwanga tangira witonde, wiyiteho, wambare neza, ukore siporo, uharanire kwiteza imbere. Umukobwa abonye wabaye umusore wiyubashye, atangira kugucungira hafi ngo arebe ko mwasubirana.

2. Kwitwara neza n’ubwitonzi

Ntukamwereke ko wababaye cyangwa wamurakariye. Garagaza ko uri umusore utuje kandi uzi gufata ibintu mu kinyabupfura.

3. Kwerekana ko ubaho utamukeneye cyane

Ntugakomeze kumwirukaho buri munsi. Korera ejo hawe heza, ugaragare ko ubaho neza niyo waba utamufite.

4. Gusabana n’abandi neza

Jya ugaragara nk’umusore uganira n’abandi, umeze neza, unifuzwa n’abandi. Umukobwa yifuza umusore ugaragara ko akunzwe n’abandi.

5. Guhindura imyumvire

Ntukamwereke ko ariwe wenyine ushobora kugukunda. Garagaza ko uzi icyo ushaka kandi ufite intego mu rukundo.

6. Komeza kuba umuntu w’icyitegererezo

Icyubahiro cyawe, uburyo wiyitaho, uko ugaragara, byose bigaragaze ko uri umuntu ufite agaciro.

Ntugakunde ku gahato cyangwa ngo wigire igikoresho. Umukobwa mwiza si ugusubiyeho, ni uhitamo igihe agaciro kawe kakomeje kwiyongera.

Amateka yihariye tutamenye ku Gikakarubamba

0

Igikakarubamba ni igihingwa cyagiye gihabwa agaciro gakomeye mu mateka y’abantu batandukanye ku isi kubera ubushobozi gifite bwo gukiza no kurinda. N’ubwo benshi bacyibona nk’ikimera cy’inkingo n’uruhu, amateka yacyo agaragaza ko cyakoze byinshi birenze ibyo dutekereza.

Hiroshima nyuma y’igisasu

Nyuma y’aho igisasu cya kirimbuzi kigabwe kuri Hiroshima mu 1945, ubutaka bwahindutse amatongo, ibimera byose bitwikwa n’ubushyuhe bukabije. Abaturage benshi bari bazi ko ubuzima bushobora kutazasubira kuri ubwo butaka. Ariko hashize igihe gito, abaturage batangajwe no kubona igikakarubamba gitangiye kumera mu nkengero z’aho igisasu cyagabwaga. Ibi byabaye ikimenyetso gikomeye cy’uko ubuzima bushobora kongera gutangira no mu gihe byose byasaga n’ibyamaze kurimbuka.

Igikakarubamba cyahise gihabwa agaciro nk’igihingwa cy’icyizere, kuko atari cyo cyongeye kwera mbere y’ibindi, ahubwo cyanifashishwaga mu kuvura ibikomere n’inkovu zatewe n’ubushyuhe n’imirasire mibi yatewe n’icyo gisasu. Abaturage bagikataga bakavanamo amazi bashyira ku mubiri bikabafasha kuruhuka. Iyo nkuru yaje no kuba igice cy’ubuvanganzo bw’Abayapani, aho igikakarubamba cyafatwaga nk’ikirango cy’ubuzima bushya n’ihumure.

Mu Misiri ya kera

Mu Misiri ya kera, igikakarubamba cyitwaga “Igihingwa cy’ubudahangarwa.” Abami n’abamikazi nka Cleopatra na Nefertiti bakoresheje amazi yacyo mu kurinda uruhu no kumererwa neza mu busitani bw’ubuhehere. Cyakoreshejwe no mu gutegura imibiri y’abapfuye bashyinguwe kubera imiti yica udukoko ibamo.

Mu Bugereki bwa kera

Umuganga w’umunyabugenge w’Umugereki, Hippocrates (sekuru w’ubuvuzi bw’iki gihe), yakoresheje igikakarubamba mu kuvura ibikomere, indwara z’uruhu, n’uburibwe. Abasirikare b’Abagiriki na ba Romani bagitwaraga nk’igikoresho cya mbere cy’ubuvuzi ku rugamba.

Amazi ya Aloe vera ni ubuzima buva mu gihingwa, avura imbere n’inyuma.

Muri Aziya y’amateka

Mu Bushinwa no mu Buhinde, igikakarubamba cyitwaga “Icyatsi cy’ijuru” cyangwa “Umuti w’ubuzima.” Cyakoreshejwe cyane mu kuvura indwara z’igifu, uduheri, n’indwara z’uruhu, ndetse cyizerwaga ko cyongera imbaraga mu mubiri.

Mu nyandiko za Bibiliya

Igikakarubamba kivugwa muri Bibiliya, cyane cyane muri Yohana 19:39, aho Nikodemu yazanye igikakarubamba n’imyubati mu gupfunyika umurambo wa Yesu. Ibi byagaragazaga ko cyari gifite agaciro gakomeye no mu migenzo ya gihanga n’iyobokamana.

Isi y’iki gihe

Muri iki gihe, igikakarubamba gikoreshwa cyane mu bikoresho by’ubwiza n’isuku, nk’amavuta y’uruhu, amasabune, n’amashampo. Gifite vitamini nyinshi nka A, C, E na B-complex, kikungahaye ku myunyu ngugu nka zinc, calcium na magnesium. Ku isi yose, gifatwa nk’igihingwa cy’agatangaza kubera uko cyihanganira ibihe bikomeye kandi kikaba gifite ubushobozi bwo kugarura ubuzima.

Igikakarubamba si ikimera gisanzwe, ni icyatsi cyanditse amateka mu buryo butangaje, kigaragaza ko ubuzima bushobora gukomeza no mu mwijima mwinshi. Ubutaha tuzagaruko ku ndwara cyivura ndetse n’uburyo gikoreshwamo

 

Inka yagaragaye itwaye moto mu muhanda mu Buhinde

Mu mujyi wa Rishikesh mu gihugu cy’u Buhinde, abantu batangajwe n’amashusho yafashwe na camera z’umutekano (CCTV) agaragaza inka itwaye moto ku muhanda nk’aho ari umuntu.

Iy’inka yaje itambuka, irahagarara imbere ya moto yari ihagaze mu muhanda, maze ishyiraho amaguru y’imbere nk’aho iri kuyizunguza. Nyuma y’akanya gato, moto itangira kugenda nk’aho ari iyo nka iyitwaye!

Abantu babibonye batangajwe cyane. Hari umugore wari hafi n’umwana we, bahise birukanka bihisha kugira ngo batagira icyo ibatwara. Gusa ntacyo yangije kinini, ndetse nta muntu wakomeretse.

Ababonye ayo mashusho banyuzwe n’iyo nkuru itangaje, bamwe bavuga ko iyi mfizi yaba yashakaga kwiyungura uburambe bwo gutwara ibinyabiziga, Abantu ku mbuga nkoranyambaga barayivuze cyane:

Umuntu umwe yagize ati:“Ubu se nyiri moto azabwira polisi ko moto ye yibwe n’inka?”

Undi ati:“Birasa nk’aho iyi nka yari iri gukora igerageza mbere yo kugura moto.”

Mu Buhinde, inka n’izindi mfizi ziba zidegembya mu mihanda kubera ko mu myemerere y’idini ya Hindu, inka zirubashywe cyane. Bityo, abenshi ntibazishyira mu biraro byazo, ari na yo mpamvu iyi nka yabashije kwegera moto itangira no kuyigendaho nk’aho ari umuntu.

Ni iki wakora kugira ngo wirinde indwara y’impyiko?

0

Impyiko ni ibice by’ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu kuko zifasha gusukura amaraso, gusohora imyanda no kugenzura urugero rw’amazi n’imyunyu mu mubiri. Iyo impyiko zangiritse, bishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima, harimo no gukenera gufashwa n’imashini zo gusimbura imirimo yazo. Kugira ngo tubungabunge ubuzima bw’impyiko zacu, ni ngombwa kumenya no gukurikiza imyitwarire iboneye, cyane cyane mu mirire no mu buzima bwa buri munsi.

Mu rwego mpuzamahanga, indwara z’impyiko, ziragira ingaruka zikomeye. ku isi bantu barenga 800–850 miliyoni barwaye impyiko, ntabwo ari bake ku isi, bigaragaza ko abantu batatu ku icumi (10 %) bafite icyo kibazo. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yonyine, abantu 35.5 miliyoni (ni ukuvuga 14 % by’abakuru) bafite indwara y’impyiko. Ku byerekeye urupfu, imibare yerekana ko abantu hafi 1.4 miliyoni bapfa buri mwaka kubera indwara y’impyiko. Izi ni zimwe mu mpamvu  ku isi bigaragaza ubushobozi buke bwo kuvura no gukumira iki kibazo. Iki kibazo gikomeje kuzamuka mu bice byinshi by’isi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Muri iyi nkuru, tugiye kureba ibintu by’ingenzi wakora kugira ngo wirinde indwara y’impyiko.

1. Kunywa amazi ahagije buri munsi

Amazi afasha impyiko gukuramo imyanda neza. Kunywa byibura litiro 3 z’amazi buri munsi bifasha impyiko gukora neza no kwirinda amabuye mu mpyiko.

 2. Kurya indyo yuzuye kandi iboneye

Irinde ibiribwa birimo ibinure byinshi, n’ibisembuye cyane. Kurya imboga, imbuto (nka oranges zifite citrate), ibinyampeke birimo fibre, bifasha impyiko gukomeza gukora neza.

 3. Guhangana no kugabanya umunyu mu mafunguro

Umunyu mwinshi wica impyiko buhoro buhoro. Gabanya ibiryo byongera umunyu cyane (nk’amasosi, ibiryo byo mu nganda, imitobe yongera imyunyu), kandi wirinde kurya umunyu mubisi (udatetse).

4. Gukurikirana umuvuduko w’amaraso n’isukari

Umuvuduko w’amaraso ukabije n’igisukari (diabetes) biri mu bitera indwara y’impyiko. Jya wipimisha buri gihe, wifashishe muganga igihe bibaye ngombwa.

5. Kureka itabi n’inzoga

Itabi n’inzoga bibangamira imikorere y’impyiko, bikayitera gutakaza ubushobozi bwo gusukura amaraso. Kubyirinda birinda impyiko n’ubuzima bwawe muri rusange bikagira akamaro kanini.

6. Kwihutira kwivuza igihe ugaragaje ibimenyetso

Ibimenyetso nk’umunaniro ukabije, gucika intege, kubyimba amaguru cyangwa mu maso, guhinduka kw’inkari cyangwa ububabare munda ni bimwe mubimenyetso bigaragaza indwara y’impyiko. Jya wivuza hakiri kare.

Indwara z’impyiko ni ikibazo gikomeye cy’ubuzima ku isi, aho abantu barenga 850 miliyoni bayirwaye, kandi abarenga 1.4 miliyoni bapfa buri mwaka bazize iyo ndwara. Ibi byerekana ko impyiko ari ingingo y’ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu, kuko zifasha gusukura amaraso, kugenzura amazi n’imyunyu, no gufasha imikorere myiza y’umubiri wose. Kwirinda izi ndwara ni ingenzi, binyuze mu kurya indyo yuzuye, kunywa amazi ahagije, kwirinda itabi n’inzoga, kwipimisha buri gihe no guhindura imibereho iganisha ku buzima bwiza.

Ariko kandi, hari abantu bashukishwa amafaranga bagatekereza kugurisha impyiko zabo. Iyi myumvire ni ikosa rikomeye kandi rishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga k’igihe kirekire. Kugurisha impyiko bishobora gutera ingaruka zirimo:

  • Kubaho n’impyiko imwe idafite imbaraga zihagije
  • Kugira ibyago byinshi byo kurwara impyiko isigaye
  • Ibikomere byo ku mubiri no ku mutima
  • Gukena nyuma yo kuyigurisha, kuko amafaranga aba arangiye vuba ariko ubuzima buba bwangiritse burundu
  • Gukoreshwa nabi cyangwa kugwa mu bucuruzi butemewe n’amategeko

Inama: Aho gutekereza kugurisha impyiko, shaka uko wakwiteza imbere mu buryo burambye wihugure, ube mu matsinda y’ubwizigame, usabe ubufasha mu bigo bifasha urubyiruko cyangwa abakennye. Ubuzima bwawe ni ingenzi kurusha amafaranga y’ako kanya. Impyiko ntigira agaciro ku isoko, ifite agaciro gakomeye mu buzima bwawe. Irinde guhitamo icyaguteza umubabaro w’igihe kirekire.

Umugore wabyaye impanga zifite ba se batandukanye

Mu gihugu cya Pologne haravugwa inkuru y’umugore wibarutse abana babiri b’impanga bafite ba papa wabo batandukanye.

Ni ku nshuro ya karindwi ibi bibaye ku isi aho aho umuntu abyara abana b’impanga badahuje ba Se. uyu mugore rero ukomoka mu gihugu cya Pologne ku mugabane wi burayi ngo yibarutse aba bana babiri badahuje ba Se icyarimwe nkuko abaganga bamukurikiraniraga hafi babitangaje nyuma yaho bakoreye ibizamini.

Uyu mugore rero ngo yaba yarahuye n’undi mugabo igihe yaratwite umwana umwe nibwo hahise rero haboneka abana babiri batandukanye yaba kuri ba Se ndetse no ku bitsina dore ko abo bana umwe ari umukobwa undi akaba umuhungu.

Ntabwo bikiri ibitangaza kuko abaganga basobanuyeko ibyo bintu bishoboka cyane rwose ariko bigaragara gake cyane gashoboka.

Oranges: Imbuto zifite intungamubiri nyinshi zifasha umubiri wacu kubaho neza

0

Oranges ni zimwe mu mbuto zifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu. Uretse kuba ziryoshye kandi zoroshye kuribwa, zikungahaye cyane kuri vitamin C n’izindi ntungamubiri zifasha umubiri kwirinda indwara, gukomeza ubudahangarwa no gufasha imikorere myiza y’umutima, ubwonko, ndetse n’impyiko. Kuri benshi, ni igice cy’ingenzi cy’indyo yuzuye, haba ku mbuto z’umwimerere cyangwa umutobe uzikomokaho. Muri iyi nkuru, turarebera hamwe neza uburyo oranges zishobora kugirira umubiri akamaro n’impamvu zifatika zo kuzirya kenshi.

Dore ibyiza nyamukuru oranges zigira ku buzima:
  1. Zifite vitamin C nyinshi
    Vitamin C ifasha umubiri gukomera no kurinda uturemangingo. Ifasha mu kurwanya indwara z’umubiri zirimo inkorora, ibicurane n’izindi ndwara ziterwa n’ubudahangarwa buke.
  2. Zirinda indwara z’umutima
    Oranges zifite utunyabutabire twihariye nka Hesperidin dushobora kugabanya umuvuduko w’amaraso n’uruhurirane rwa cholesterol mbi, bityo zikaba zifasha umutima gukora neza.
  3. Zifasha mu kurinda impyiko
    Oranges zirimo Citrate, ifasha impyiko kwirinda kuremamo amabuye. Citrate iri muri Orange ituma hari ibyo impyiko zishobora gusohora neza bidasigaye kugirango bitaba intandaro y’amabuye.
  4. Zifasha mu kurwanya indwara y’amaraso make (anemia)
    Nubwo oranges zidafite ibyuma byinshi (fer), vitamin C n’izindi ntungamubiri zazo zituma umubiri ushobora kunyunyuza neza ibyuma (Fer) bivuye mu mafunguro, bityo zigafasha kurwanya amaraso make.
  5. Zishobora guteza imbere imikorere y’ubwonko
    Ubushakashatsi bwerekanye ko utunyabutabire dusanzwe muri Oranges dufasha mu kwibuka no gutekereza neza, ndetse tugafasha no kwirinda indwara z’ubwonko zigaragara cyane mu bakuze.

Ese zifitiye buri wese akamaro?

Yego, abantu benshi bashobora kurya oranges nta kibazo. Ariko hari bake bashobora kugira allergy (uburwayi bwo kutihanganira ibiribwa), cyangwa abatabasha kuzirya neza bitewe n’ibibazo byo mu gifu nk’inkari (reflux). Abafata imiti ya pression y’amaraso cyangwa imiti igira aho ihurira na potassium, na bo bagirwa inama yo kugisha inama muganga mbere yo kuzirya kenshi.

Oranges ni imbuto nziza cyane zifasha umubiri wacu kurinda indwara, gutanga ingufu no gutuma umutima, ubwonko n’impyiko bikora neza. Uruhu rwazo (zest) narwo rufite intungamubiri nyinshi, bityo kurwinjiza mu ifunguro bifasha kongera intungamubiri z’umubiri. Ku bantu batagira ikibazo cyazo, ziba igice cyiza cy’indyo yuzuye kandi ifasha ubuzima.

AMAFOTO: U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano y’amahoro i Washington

0

Aya masezerano agamije guhagarika amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati y’ibi bihugu byombi, ndetse ashobora no guha Leta Zunze Ubumwe za Amerika uburyo bwo kubona amabuye y’agaciro y’inyungu nyinshi.

Aya masezerano asaba ko imitwe yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarika imirwano, igasiga intwaro kandi bamwe mu barwanyi bayo bakinjizwa mu gisirikare cyangwa mu buzima busanzwe mu buryo bugenzurwa kandi bwateguwe.

Amakuru arambuye kuri ayo masezerano ntaramenyekana neza, kandi amasezerano y’amahoro yabanje muri ako karere yagiye ananirana, gusa perezida wa Amerika yavuze ko iyi ari intsinzi y’igihe kirekire.

“Iyi ni intsinzi ikomeye kuri Afurika kandi… ni intsinzi ikomeye ku isi!,” ni ko Perezida Donald Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social mu cyumweru gishize ubwo bumvikanye bwa mbere kuri ayo masezerano.

“Indi ntsinzi ya dipolomasi kuri Perezida Félix Tshisekedi, nta gushidikanya, ni yo ya mbere ifite agaciro kanini mu myaka irenga 30 ishize,” ni ko ibiro bya Perezida wa Congo byatangaje mbere y’isinywa ry’aya masezerano ku wa Gatanu.

Aya masezerano yashyiriweho umukono n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Congo n’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.

Hari amakuru avuga ko Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bashobora kuzajya i Washington guhura na Trump bombi, nubwo itariki itaragenwa.