spot_img

FIFA yamaganiye kure imyenda y’ikipe y’Ububiligi ishyigikira abatinganyi.

- Advertisement -

Umuvugizi w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi yavuze ko imyenda iyi kipe yabo yari guserukana mu gikombe cy’isi, FIFA yayanze kubera amagambo yanditseho ashyigikira ubutinganyi.

Imiterere yiyi myenda igizwe n’amabara ariho agizwe n’umukororombya bikaba bizwiko aya mabara asanzwe yifashishwa mu gushyigikira imico n’imigirire yaba bantu. Icyakora umuvugizi wiyi kipe y’Ububiligi yavuze ko FIFA itanze iyi myenda biturutse ku biyiriho ahubwo ngo bayanze bitewe nuko harimo no kwamamaza mu buryo butemewe mu mategeko y’igikombe cy’isi.

- Advertisement -

Iyi myenda yashyizwe hanze mu kwezi kwa cyenda gushize, ndetse ububiligi buyikinana imikino myinshi muri Nations League. Icyakora kandi iyi myenda yanzwe nyuma yuko FIFA itangaje ko nta mukapiteni wemerewe kwambara igitambaro cy’ubukapiteni kiriho amabara ashyigikira ubutinganyi kuko uzabikora azahita ahabwa ikarita y’umuhondo. Ibi kandi bije ku busabe bwa Qatar itajya yemera na rimwe ubutinganyi n’ibindi bikorwa byose bijyanye nabwo bityo na fifa yahisemo kubahiriza ubusabe bw’igihugu cyakiriye amarushanwa.

- Advertisement -

Icyakora ishyirahamwe ry’umupira mu bubiligi kuri uyu wa mbere ryo ryatangaje ko kapiteni wabo Eden Hazard atazigera yambara mwene iki gitambaro.

Qatar nk’igihugu gisanzwe kigendera ku matwara ya islam yashyizeho imirongo myinshi ntarengwa cyane cyane yo guhangana n’imyitwarire y’abanyaburayi bo batemera, aho harimo nko guhagarika ibikorwa byose bijyanye n’ubutinganyi ndetse n’ubucuruzi bw’inzoga muri stade. 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles