spot_img

Nyuma yo kwirukana Cristiano Ronaldo ikipe ya Manchester united ihise ishyirwa ku isoko.

- Advertisement -

Ikipe ya manchester united yaba igiye kugurishwa n’abaherwe bayo bari bayimaranye imyaka 17, ibi ahanini byaba biturutse ku gitutu cy’abafana gikabije ndetse n’umusaruro nkene mu kibuga umaze imyaka hafi 10 kuri Manchester united.

Amakuru dukesha skynews yasakaye kuri uyu wa kabiri avuga ko aba bakire baturuka mu muryango wa Glazer bari gusuzuma uburyo bwakoroha bwo gutanga iyi kipe kuburyo byarangira ivuye mu maboko yabo. Amakuru kandi avuga ko ubu hari itsinda ry’abahanga mu by’ubukungu riri gutanga inama z’uburyo iyi kipe yagurishwa yose cyangwa bagatanga igice bagasigarana ikindi.

- Advertisement -

Sibyo gusa kuko itangazo rishimangira ibi rishobora gusohoka igihe icyaricyo cyose. Aya makuru akimara gusohoka, agaciro k’ikipe ya Manchester united ku isoko ry’imari n’imigabane kahise kazamukaho 17 ku ijana bivuze ko hiyongereyeho arenga miliyoni 400.

- Advertisement -

Kuva Sir Alex Ferguson yasezerano muriyi kipe muri 2013, Manchester united ntirongera gukora ku gikombe cya shampiona ndetse bamaze kwirukana urutonde rurerure rw’abatoza bose bashinjwa kubura umusaruro.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles