spot_img

Umwe mu baherwe ba mbere ku isi yaburiye abantu kutagura ibintu bihenze mu minsi mikuru.

- Advertisement -

Bwana Jeff Bezos washinze ikigo Amazon, yatanze gasopo ikomeye kubantu bose yaba abasanzwe cyangwa ibigo, uyu mugabo yaburiye abantu kudahirahira bagura ibintu bihenze muribi bihe tugiye kwinjiramo by’iminsi mikuru isoza umwaka. Uyu mugabo yakomeje yisabira abantu bose kwihangana ibintu bendaga kugura bihenze bakazabigura ikindi gihe bitewe nuko iyi minsi igiye kuza ubukungu buzaba bubi cyane.

Ubwo yavugiraga kuri CNN uyu muherwe yabwiye abantu ko buri wese yagakoze ibishoboka udufaranga twe akatugumana ku mufuka akirinda kugura ibintu bidakenewe cyane kandi bihenze kugeza mu mezi macye ari imbere. By’umwihariko yisabiye abanyamerika kureka kugura bimwe mubintu bihenze cyane birimo nk’amamodoka ndetse na za television kubera ko ubukungu bwa America ubu buri mu kangaratete.

- Advertisement -

Jeff Bezos ati: “mugerageze kwigomwa bishoboka, mugerageze kwifata ibintu byo guhaha mubigabanye. Buri wese agerageje kugabanya ibyo yaguraga bizagenda bifasha babandi badatunze byinshi. Buri wese akwiye kumenya ko bishobora no kuzaba bibi kurushaho, twitegure ndetse duteganyirize buri kimwe gishobora kubaho” niba uri umuntu usanzwe ukaba wumvaga ukeneye kugura cya televiziyo kinini ndibaza iki ataricyo gihe, bishyire ikindi gihe ariko atari ubu. Gumana cash zawe ahubwo utegereze ikibi gishobora kuza mu minsi iri imbere.

Ibi ninako bimeze kubashaka kugura amamodoka, za firigo ndetse nibindi bintu bihenze, mugerageze mubireke kugira ngo bibafashe koroherwa n’imibare mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

- Advertisement -

Nyuma yibi bamwe babasha gusesengura bahise bagira ubwoba, ndetse bagaruka kuri bimwe Bill Gates yigeze gutangaza mu myaka yashize bijyanye na covid19, nanubu abantu bahise bibaza ko ubukungu bw’isi bwaba bugiye kugwa mu manga bagendeye ku ijambo rya bwana Bezos. Gusa izi nama yatanze zirakwiye ndetse si kubanyamerika gusa, ahubwo ni ibintu byagakwiye gukurikizwa na buri wese ku isi biturutse ku kuba ubukungu buhagaze nabi cyane.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles