spot_img

Benshi bakomeje gutangarira umuhungu wa perezida wa Liberia ukinira Amerika.

- Advertisement -

Perezida wa Liberia bwana George Weah yamenyekanye cyane mu myaka ya za 1995 ubwo yatwaraga umupira wa zahabu (Ballon d’Or) akinira ikipe ya AC Milan, kuva icyo gihe kugeza nubu ntawundi munyafurika urabasha gutsindira uwo mupira, ntibyaciriye aho kuko uyu yaje kuva mu by’umupira asubira kwiga yinjira muri politiki ndetse aza no kuba perezida wa Liberia.

- Advertisement -

Kuri uyu wa kabiri rero uyu yanditse kumbuga za internet avuga ko atewe ishema n’umuhungu we Tim Weah ukinira ikipe ya leta zunze ubumwe za America nyuma yaho atsindiye igitego mu gikombe cy’isi. kwandika ibi abantu ntibabyakiriye kimwe ahubwo byateye impaka zikomeye. George Weah yashyize amafoto hanze arikumwe n’umugore Clar Weah maze avuga ko bamaze gufata ifunguro ry’ijoro hamwe n’umuhungu wabo Timothy Weah, arangije ati: “ndi umubyeyi ufite ishema”

- Advertisement -

Tim Weah niwe watsinze igitego rukumbi cya America ubwo banganyaga n’ikipe ya Wales kuwa mbere mu ijoro, mu gikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar. Abantu ntibari kubivugaho rumwe kuba George Weah icyamamare ku isi yarakiniraga igihugu cye cya Liberia akaza no kukibera perezida ariko bikaza kurangira umuhungu we akiniye leta zunze ubumwe za America bamwe barabinenga nubwo hari bamwe babishima.

Abantu barenga 1000 basubije George Weah kuri twitter kurayo mafoto yashyizeho ndetse babivugaho bitandukanye. Umwe ati: “uhagarariye Africa nkumwe rukumbi watwaye ballon d’or, ariko utewe ishema nuko umuhungu wawe aserukira z’iburengerazuba. Nk’umubyeyi byarakunaniye kuyobora umuhungu wawe kuza mu gihugu cye, rero byarakunaniye ntacyo kwishimira”

Undi yagize ati: “kuba umuhungu wa perezida akinira ikindi gihugu ni igisebo, kuba uwo perezida abyishimira nk’ikintu gikomeye yagezeho birenze igisebo”

Muri rusange benshi bagiye bamunenga nubwo hari nabandi bamushyigikiye, gusa uyu muhungu wa George Weah witwa Timothy Weah, ndetse afite imyaka 22 gusa yari afite amahitamo abiri arimo gukinira igihugu cya se aricyo Liberia ndetse n’igihugu nyina avukamo aricyo leta zunze ubumwe za America.

Ese wowe ubibona ute?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles