Bamwe bati isi igeze ku musozo, ariko se koko nawe niko ubibona? Iki kibazo tukibajije nyuma yiyi nkuru ibabaje cyane y’umugore wishe abana be yibyariye uko ari bane.
Yitwa Nomboleko Simayire, akomoka muri afrika yepfo, uyu yashinjwaga kwica abana be bane ariko nawe byarangiye aguye mu bitaro nanubu ntiharamenyekana icyamuhitanye. Uyu mugore yatawe muri yombi kuwa 09/11/2022, nyuma yuko ariwe muntu wenyine wakekwaga mu bwicanyi bwakorewe abana be bane bikaba byarabereye mu gace ka Engcobo muri Africa yepfo.
Amakuru avuga ko ubwo yari ari muri kasho yabwiye abarinzi ko yumva amerewe nabi kuwa 20/11, bidatinze uyu yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho ariko biza kurangira apfuye muburyo butunguranye. Icyamuhitanye nanubu ntikiramenyekana ariko iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekanye impamvu nyakuri y’urupfu rwuyu mugore ushinjwa kwihekura.