spot_img

kizza Besigye yasabye ingabo za Kenya kutazakora amakosa nkayakozwe n’ibindi bihugu muri Congo. 

- Advertisement -

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Museveni muri Uganda bwana Kyizza Besigye yatanze umuburo ukomeye ku ngabo za Kenya zagiye muri Congo. Avugira kuri television ya NTV yasabye ingabo za kenya kutazaba ibikoresho byabanya politiki ngo zifashishwe gusahura umutungo wa Congo aho gukora umurimo mwiza wabajyanye.

Besigye nubwo ateruye ngo avuga amazina, yibasiye abanyepolitiki banyuranye bagiye bihisha inyuma y’ubutumwa bwo kugarura umutekano muri Congo, ariko bakibanda mu gusahura umutungo wa Congo, aho kugarura amahoro nk’icyabajyanye. Avuga ko aya ari amahirwe Kenya ibonye yo gukora amateka akomeye ikongera kugarura igihugu cya Congo hamwe ndetse ku murongo, dore ko we yemeza ko abanye-Congo batangiye gukunda izi ngabo.

- Advertisement -

Besigye ashimangira ko Kenya ifite Akazi gakomeye ko kongera kunywanisha abanye-Congo ariko kandi ataribyo gusa ahubwo igomba no kunywanisha abanyepolitiki batandukanye. Besigye avuga ko haribihugu byinshi binyuranye byagiye byifashisha abasirikare byohereje muri Congo mu kwigwizaho umutungo mu mwanya wo gukora umurimo wa nyawo wabajyanyeyo. Besigye ati: “bibaho gute ko hari ibihugu bidafite ahantu na hamwe wakura n’akabuye na kamwe ka zahabu ariko ugasanga ibyo bihugu biri ku rutonde rwa mbere mu kohereza mu mahanga zahabu?”

Besigye kandi yakomeje asaba abayobozi ba Congo gukora ibishoboka byose bagashyiraho uburyo amahoro ashobora kugaruka mu gihugu cyabo ndetse muburyo burambye. Ubusanzwe DR Congo ifatwa nk’igihugu cya mbere muri Africa mu kugira umutungo kamere mwinshi, ibi rero byatumye congo ihorana imitwe myinshi yitwaje intwaro ariko yose ugasanga ishishikajwe no kwicukurira amabuye y’agaciro, sibyo gusa kandi kuko ibihugu byinshi byagiye byohereza ingabo muri Congo, ariko hafi ya byose bikaza kugwa mu mutego wo kwishakira imitungo kamere kurusha ikindi cyose.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles