spot_img
Ahabanza Blog Page 65

BURUSELI: Hadutse imyigaragambyo ikaze nyuma yuko Morocco itsinze Ububiligi.

0

Police mu gihugu cy’Ububiligi yataye muri yombi abantu babarirwa za mirongo nyuma yo kwifashisha ibyuka biryana mu maso ndetse n’amazi menshi kugirango itandukanye abigaragambya mu murwa mukuru wa Brussels ndetse no muwundi mujyi wa Antwerp.

Sibyo gusa kandi kuko nyuma yibi abandi bakoze imyigaragambyo yo gucana amatara y’imodoka ahantu hose, ndetse ahandi batwika ibinyabiziga ndetse izindi modoka barazimenagura, ibi rero byatumye hagira abakomereka bituma police yongera kuhagoboka ngo ibihoshe. Meya w’umujyi wa Brussels (Bruxelles) bwana Phillippe Close yasabye abanyu kuguma mu ngo zabo ndetse avuga ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka ngo bugarure ibintu ku murongo.

Ibintu byabaye bibi kugeza naho zimwe mu nzira zifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu zifunzwe. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abo bari gukora ibyo atari abafana ahubwo ari abategura imyigaragambyo, ariko kandi avuga ko hari n’abafana ba Maroc batari guteza ikibazo na kimwe ahubwo bari kwishimira intsinzi y’igihugu cyabo bavukamo. Si brussels gusa ahubwo no muyindi mijyi nka Antwerp na Liege hadutse imyigaragambyo ikaze cyane.

Mu gikombe cy’isi, ikipe ya Maroc yatsinze ububiligi ibitego 2-0 maze bituma ububiligi bujya ahabi mu itsinda dore bishobora no gutuma busezererwa butarenze umutaru. Kuri ubu Ububiligi buri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, mu gihe Maroc inganya na Croatia amanota ane, naho Canada ikaba iyanyuma yamaze no gusezererwa.

 

Benshi ku mugabane w’uburayi bari biteze ko Ububiligi butsinda maroc nkuko bwabikoze kuri Canada, ariko ibintu byaje kugenda uko batabikekaga maze Maroc irabandagaza ku bitego 2-0

Yagenze kilometero zirenga 3000 agiye guhura n’umukunzi we birangira yishwe.

Uyu mugore witwa Blanca Arellano yari afite imyaka 51 akomoka muri Mexico, akaba yari amaze igihe ashakisha uwo bakundana. Uyu yaje guhura n’umugabo wo muri Peru kumbuga za internet maze umugore yiyemeza kurira indege akajya kumureba avuye iwabo Mexico akerekeza muri Peru kuko yakekaga ko yaba abonye umukunzi wa nyawe.

Mu mpera z’ukwezi kwa cumi gushize Arellano yafashe indege kuva iwabo muri Mexico yerekeza mu mujyi wa Lima muri Peru, agiye kureba uyu yitaga umugabo we witwa Juan Pablo Jesus Villafuerte, w’imyaka 37. Ahantu ha nyuma abamukurikiye bamubonye ni mumujyi wa Huacho aho Villafuerte yari atuye, abagize umuryango wuyu mugore baheruka kumuvugisha kuri 07/11/2022 avuga ko yari ari muri uwo mujyi.

Abayobozi bakoze iperereza bavuga ko bwa nyuma uwo mugore avugana na mwishywa we yavugaga ko yageze aho ajya ndetse agahura nuwamujyanye bityo n’urukundo rwabo rukaba rumeze neza. Gusa nyuma y’ibyumweeru bibiri batongeye kumva akanunu ke wa mwishywa we yihutiye gusaba ubufasha kuri twitter kugira ngo afashwe gushakisha mwene wabo waburiwe irengero. Uwo mukobwa yagize ati: “sinigeze ntekereza ko nagera muribi bihe bikomeye gutya, gusa uyu munsi ndagira ngo mumfashe gukwirakwiza ubu butumwa kugira ngo mbashe kubona umuntu nkunda cyane mu muryango wange ariwe masenge wange witwa Blanca Olivia Arellano Gutierez waburiwe irengero kuwa mbere tariki ya 07/11 mu gihugu cya Peru. Mfite impungenge ku buzima bwe”

Abagize umuryango wuyu mugore bavuga ko mbere yuko yerekeza muri Peru Blanca na Villafuerte bari bamaze igihe bakundana ariko kurubuga rwa internet, bivuze ko batari baziranye. Gusa ngo batangiye kugira ubwoba bwuko mwene wabo ashobora kuba yarishwe, ubwo bamuburaga ku mirongo yose ndetse babaza na wa mugabo yagiye kureba akababwira ko bananiranywe ndetse ko umugore yagiye gufata indege imugarura muri Mexico.

Villafuerte ati: “ndizera ko ameze neza, gusa uruhare rwange rwararangiye ndetse ubu ntacyo nakora, kugeza ubu ntanakimwe nzi k’uko ameze ariko ndumva mfite umubabaro mwinshi. Phone ye ishobora kuba yaragize ikibazo cyangwa se umuriro waramushiranye. Gusa mutuze ndizera ko mu minsi micye azaba abagezeho aho muri Mexico.

Gusa nyuma yo gutanga intabaza ndetse igakwirakwizwa n’abantu benshi, polisi yo muri Peru yatangiye iperereza ryimbitse, ndetse mu minsi micye batangaje amakuru mabi cyane avuga ko wa mugore ashobora kuba yarishwe. Nyuma y’umunsi batangaje ibi baje kandi kuvumbura umutwe udafite isura ndetse nyuma baza kubona igihinba kitariho ibindi bice, baje kumenya ko ari arellano biturutse ku rutoki babonye rwaraciwe rukirimo impeta yuyu mugore. Bidatinze uyu mugabo villafuerte yatawe muri yombi cyane ko ariwe muntu wakekwaga wenyine, ubu ashinjwa ubwicanyi ndetse no gucuruza ibice by’imibiri y’abantu.

Sibyo gusa kandi kuko uyu mugore akimara kuburirwa irengero villafuerte yakomeje gupostinga ibijyanye n’ibice by’imibiri y’abantu kuri tiktok ye, uretse ibyo kandi kuko polisi yanasanze amaraso menshi mu nzu y’uyu mugabo.

Ubwicanyi nkubu bukunda kubaho cyane cyane kubantu bahuriye kumbuga nkoranyambaga, rero buri wese akwiye kwitonda mbere yo kujya guhura n’umuntu badasanzwe baziranye kuko bishobora kurangira bimugendeye nabi.

Abantu barenga miliyari bari mu byago byo gupfa amatwi kubera kugendana n’ibigezweho.

0

Abantu barenga miliyari cyane ingimbi, abangavu ndetse n’urubyiruko bari mu byago byinshi byo gupfa amatwi, biturutse ku bikoresho bigezweho basigaye bibanzeho birimo ibibafasha kumva imiziki (ecouteurs) sibyo gusa hazamo no kujya mu bitaramo byinshi kandi bicuranga imiziki iranguruye cyane.

Ubushakashatsi buherutse kujya ahagaragara bwerekanye ko abantu barenga 24% bafite imyaka iri hagati ya 12 na 34 kuri ubu bumva umunsi kuwundi umuziki usakuza ku rwego rwego rwo hejuru, ibi rero bikaba bibashyira mu byago bikomeye kuko benshi muribo bibasigira ubumuga batazi. Aba bashakashatsi basaba za leta z’ibihugu gushyiraho uburyo bwerekana ukuntu buri wese akwiye kumva bidashyira umuntu mu kaga.

OMS yo yerekana ko abantu basaga miliyoni 430 mubyiciro byose by’ubukure kuri ubu bamaze gupfa amatwi cyangwa se bakaba batumva neza kuburyo buhagije. Icyakora OMS ikomeza ivuga ko nubwo ibi bigaragara mu bantu b’ingeri zose, urubyiruko arirwo ruri mu byago byinshi byo kwangirika ingingo zibafasha kumva biturutse ku bikoresho bigezweho batunze birimo smartphone, headphones, na earbuds ibi kandi bikiyongera kwitabira ibitaramo bifite urusaku rukabije kandi bidafite uburyo bwo kurinda abitabiriye.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko abagera kuri 23% ku bantu bakuru bakoreweho ubushakashatsi ndetse na 27% by’abari munsi y’imyaka baba bafite ibyago byo kwangirika imyanya yo kumva bitewe n’urusaku rurenze urugero. Bavuga ko kandi abagera kuri 48% ku isi hose, baba bafite ibyago byo kwangirika amatwi biturutse ku rusaku rwo mu tubyiniro no mu tubari. Muri rusange rero bavuga ko abantu bari hagati ya miliyoni 670 na miliyari imwe irenga bashobora gupfa amatwi mu gihe cya vuba biturutse ku umva umuziki mu buryo butandukanye.

Nanubu benshi baribaza ikintu Cristiano Ronaldo yakuye mu ikabutura agatamira bahura na Ghana (REBA VIDEO)

0

Ubwo Portugal yahuraga n’ikipe ya Ghana Cristiano Ronaldo numwe mu bari bahanzwe ijisho dore ko yakoze n’amateka agatsinda igitego cya mbere Portugal yinjije muri uyu mukino, sibyo gusa kuko byatumye Ronaldo aba umukinnyi wa mbere mu mateka utsinze igitego mu bikombe by’isi bitanu bitandukanye. Nyamara uretse gutsinda igitego ndetse no kwitwara neza kwa Portugal Ronaldo yakoze n’ikintu cyatumye abantu bacika ururondogoro.

Amashusho yagaragaje uyu mukino wakiniraga Manchester united akora mu ikabutura ye mu gihe kirenga amasegonda atanu maze azamuramo ikintu kitamenyekanye aratamira. Aka ka video kakomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ariko nta numwe wigeze amenya icyo Ronaldo yakuye mu ikabutura agatamira. Bamwe bati banza ari agashikarete atwara mu ikabutura, abandi bati wasanga ari umuti agendana.

https://twitter.com/Ck_Zhito/status/1596165610417057794?s=09

Cristiano Ronaldo ari gukina igikombe cy’isi nyuma y’iminsi micye Manchester united imwirukanye ariko bagatandukana kubwumvikane, kugeza ubu ntibizwi aho azahita yerekeza ariko ikizwi neza nuko uyu atazafata umwanzuro uwariwo wose mbere yuko igikombe cy’isi kirangira.

Muriri tsinda ikipe ya Portugal iriyoboye irikumwe na South Korea, Uruguay ndetse na Ghana.

MALAWI: Visi-perezida yatawe muri yombi azira ruswa.

0

Uyu wungirije perezida bwana Saulos Chilima yatawe muri yombi azira kwakira indoke mu rwego rwo kugira ngo atange amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu bijyanye no kurwanya ruswa muricyo gihugu rutangaza ko uyu mugabo usanzwe ari visi-perezida mu gihugu, ashinjwa kwakira ruswa ingana n’ibihumbi 230,000 byama pound (miliyoni zikabakaba 300RWF) akayahabwa na rwiyemezamirimo ukomoka mu bwongereza ndetse akaba yaraherekejwe nibindi bintu by’agaciro.

Uyu mugabo mu rukiko kuri uyu wa gatanu, yahakanye ibyo aregwa byose. Mu kwezi kwa gatandatu ubwo urwego rushinzwe kurwanya ruswa rwatangiraga kumushinja ibi byaha, yahise akurwa mu nshingano ze nka visi perezida. Uretse uyu kizigenza muri dosiye, hari nabandi bantu 83 bose b’abayobozi bareganwa nawe bose bakaba bashinjwa kwijandika muri ruswa hamwe nuyu mukire ukomoka mu bwongereza witwa Zuneth Sattar.

Icyakora kuri uyu wa gatanu ubwo yagezwaga imbere y’urukiko abamushyigikiye bahanganye na polisi basaba ko arekurwa ariko byose biba ibyubusa nubundi birangira agejejwe mu rukiko, gusa uyu ntabwo afunze yahise arekurwa ngo aburane ari hanze nyuma yo gutanga ingwate. Uyu mukire uregwa mu gutanga ruswa, asanzwe yaravukiye muri Malawi, ariko akaba ari umwongereza, ubwe nawe yatawe muri yombi mu mujyi wa Londres mu bwongereza ashinjwa gukoresha ubushuti afitanye n’abayobozi bakuru ba Malawi akigwizaho amasoko ya leta.

Ntibijya bikunda kubaho umuyobozi kuri uru rwego cyane cyane mu bihugu bya Africa atabwa muri yombi, abashyigikiye Chilima bavuga ko ibyaha ashinjwa bishingiye kuri politiki mu gihe abandi bavuga ko ari intambwe nziza mu kurwanya ruswa muriki gihugu.

Hari ubwoba bwinshi muri Qatar aho igikombe cy’isi kiri kubera hari gukwirakwira icyorezo gikomeye kurusha Covid.

0

Bamwe bati ntabwo ari uburyohe bw’igikombe cy’isi gusa buzakwira isi yose, ishami rya ONU ryita ku buzima ryatangaje ko hari impungenge nyinshi zuko hashobora kuba hari gukwirakwira icyorezo gikomeye kizwi nka ‘camel flu’ iki kikaba gifitanye isano ya hafi cyane na coronavirus.

Hari abantu benshi bagiye barwara iki cyorezo kizwi cyane nka MERS mu myaka yashize muri Qatar ndetse bikavugwa ko abagera ko 1/3 cy’abanduye iki cyorezo bapfuye. Kuri ubu iki cyorezo kiri ku mwanya w’imbere kurutonde rw’ibishobora kwibasira abitabiriye iri rushanwa rizamara hafi ukwezi muri Qatar, hazaho kandi covid ndetse na monkeypox nk’ibindi byorezo bishobora kwibasira abitabiriye iri rushanwa ariko nanone ntibiremezwa niba koko hari icyorezo icyaricyo cyose kiri kuzenguruka mu bantu kuri uyumunota.

Icyakora kurundi ruhande, abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko ibi biri gutangazwa murwego rwo guhindanya isura ya Qatar, cyane ko ibihugu byinshi by’I burayi byagaragaje kenshi bidashyigikiye ko Qatar yakira iri rushanwa nubwo byapfuye ubusa bikarangira iki gikombe kibaye. Ibi bivugwa kubera ko kuva ku munsi wa mbere Qatar ihabwa kwakira iki gikombe, yagiye iregwa ibirego byinshi birimo kuba uburenganzira bwa muntu butubahirizwa, kugeza ku kuba abakozi bubakaga ama stade byaravugwaga ko badahembwa, icyakora byose bigakorwa mu rwego rwo guhindanya isura ya Qatar.

Ntawamenya rero nanubu wasanga haje ikindi gihuha cyuko indwara iri gukwirakwira nyamara mu by’ukuri ntayihari cyane ko ntanumwe uragaragaraho iyi ndwara.

DRCONGO: Leta yasabwe guhagarika ibitero, M23 isabwa kuva mu birindiro. Dore imyanzuro yose uko imeze.

0

Aba bakuru b’ibihugu bo mu karere basabye ko intambara ndetse n’ibitero hagati y’ingabo za leta ya congo (FARDC), umutwe wa M23 ndetse na MONUSCO bihagarara, ibi kandi bigakorwa bitarenze kuri uyu wa gatanu tariki 25/11/2022 saa sita zuzuye ku isaha yo muri aka karere.

Ibi biri mu itangazo ryasohowe nyuma y’inama yabereye mumujyi wa Luanda muri angola, iyi nama yahuje abayobozi batandukanye barimo perezida wa Angola Joao Laurenco ari nawe muhuza washyizweho n’umuryango wa Africa yunze ubumwe, perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye unayoboye Africa y’uburasirazuba, perezida wa Congo Felix Tchisekedi, harimo kandi uwahoze ari perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta arinawe muhuza washyizweho na EAC ndetse na Vincent Biruta minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda.

Uretse ibyo twavuze hejuru kandi undi mwanzuro wafatiwe muriyi nama harimo ko umutwe wa M23 wasabwe kuva mu duce iherutse gufata, ugasubira mu birindiro yahoranye mbere, M23 yahawe gasopo ko ibi nibiramuka bidakozwe bitarenze kuri uyu wa gatanu ingabo za EAC zizahita zihabwa uburenganzira bwo kuhabakura ku ngufu za gisirikare.

Aba bategetsi byarangiye bumvikanye ko inama y’ubutaha bazahurira I Bujumbura mu Burundi kugira ngo bazabashe gusuzuma ko ibyo banzuye I Luanda byashyizwe mu ngiro.

Icyakora nyuma yiyi myanzuro, umutwe wa M23 nawo wahise usohora itangazo uvuga wamaganiye kure iyi myanzuro, M23 ivuga ko idashobora kubahiriza ibingibi bitewe nuko atari ubwa mbere bibaye. Bavuga ko na mbere hose bahabwaga amasezerano ko hari ikigiye gukorwa maze bigatuma barekura ibice bafashe ariko nyuma ntihagire igikorwa ku bijyanye nibyo basaba.

Bityo rero uyu mutwe ukaba washimangiye ko batazigera bava mu birindiro byabo ndetse biteguye guhangana nuwariwe wese uzagerageza kubakura mu birindiro byabo. Muri rusange rero bivuze ko kuwa gatanu ntagihindutse ingabo za EAC zikazatangira kurasana na M23.

Dore ibintu by’ibanze ukwiye kubahiriza ukimara gukora imibonano mpuzabitsina. 

0

Kenshi usanga abantu baba bazi neza uko bafata abakunzi babo mu gihe bamaze gukora ibikorwa by’urukundo, uburyo bwo kuganiriza uwo mukundana mukimara kuryamana usanga abantu benshi aribyo bafata mu mutwe, ariko burya hari byinshi uba usabwa gukora nyuma y’imibonano mpuzabitsinda, kugira ngo umubiri wawe nawo usubire ugume mubihe byiza.

Nubwo gusinzira, kuganira hagati yanyu, cyangwa kubwirana amagambo meza, byose ari ingirakamaro mu rukundo rwanyu, ariko nanone ukwiye kumenya ko hari nibyo ugomba gukorera umubiri, mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza ndetse n’imitekerereze ihamye. Irebere ibyukwiye gukora hano hasi:

  • Jya uhita ujya mu bwiherero: igikorwa cyo kwihagarika nyuma y’imibonano wagiye wumva, burya ni ukuri. Nkuko byemezwa na muganga Sunny Rodgers umuhanga mu buzima bw’imyororokere, avuga ko iki ari ikintu cya mbere akangurira buri wese nyuma yo imibonano mpuzabitsina. Kwihagarika ukimara kuva mu mibonano, burya ngo bifasha mu gusukura imiyoboro yose ndangagitsina ndetse bikavanamo na mikorobe zangiza ziba zasigayemo.
  • Ukwiye kwambara umwenda w’imbere utuma umubiri uhumeka: Rodgers kandi akomeza avuga ko mu gihe umaze gukora imibonano mpuzabitsina, ari ngombwa cyane kwambara umwenda utuma imyaka ndangagistina ihumeka neza. Hano atanga urugero nk’imyambaro ikoze mu ipamba. Burya ipanga ngo rifata mikorobe yose ishobora kukwibasira ndetse bigatuma udashobora kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zoroheje.
  • Ganira n’umukunzi wawe: hano Rodgers avuga ko mwene iki kigairo gifasha mukubaka urukundo ruhamye hagati yawe n’umukunzi wawe. Uko uryamanye n’umukunzi wawe haza umuseburo uzwi nka oxytocin uyu musemburo uko mugumana igihe kinini ugenda ubagira umwe hagati yanyu, uku biko urukundo rwiyongera hagati ya babiri.
  • Jya unywa amazi: bitewe nuko imibonano itwara umubiri ingufu nyinshi, bituma amazi agabanuka mu mubiri. Ukwiriye kwiyegereza amazi, rero mu gihe mugiye mu buriri hamwe n’umukunzi wawe cyangwa se mwamara gukora igikorwa ukibuka kujya gushaka amazi. Nubwo bifasha umubiri kugarura imbaraga ariko binagabanya mikorobe zishobora kukwibasira.
  • Jya wibuka gushimira umukunzi wawe: mu rwego rwo gutegura igikorwa cy’ubutaha kugira ngo mwese mujye mumujyo umwe, uzagerageze gushimira umukunzi wawe, ndetse nimugira n’akanya gahagije umutere imitoma, umubwire icyo umukundira. Kabone niyo waba utageze ku byishimo byawe bya nyuma, ntugahite urakarira umukunzi wawe, ahubwo ujye umutera imbaraga. Ibi rero bituma ubutaha mwese muhura mubyishimiye ndetse ntanumwe uba wumva ko ari umuswa.

Muri macye nubwo arizi ngingo zonyine tubabwiye ariko nibyinshi wakora bikagushimisha wowe n’umukunzi wawe, ndetse bigatuma buri nshuro muhuye iba urwibutso mu buzima bwawe bwose.

Benshi bakomeje gutangarira umuhungu wa perezida wa Liberia ukinira Amerika.

0

Perezida wa Liberia bwana George Weah yamenyekanye cyane mu myaka ya za 1995 ubwo yatwaraga umupira wa zahabu (Ballon d’Or) akinira ikipe ya AC Milan, kuva icyo gihe kugeza nubu ntawundi munyafurika urabasha gutsindira uwo mupira, ntibyaciriye aho kuko uyu yaje kuva mu by’umupira asubira kwiga yinjira muri politiki ndetse aza no kuba perezida wa Liberia.

Kuri uyu wa kabiri rero uyu yanditse kumbuga za internet avuga ko atewe ishema n’umuhungu we Tim Weah ukinira ikipe ya leta zunze ubumwe za America nyuma yaho atsindiye igitego mu gikombe cy’isi. kwandika ibi abantu ntibabyakiriye kimwe ahubwo byateye impaka zikomeye. George Weah yashyize amafoto hanze arikumwe n’umugore Clar Weah maze avuga ko bamaze gufata ifunguro ry’ijoro hamwe n’umuhungu wabo Timothy Weah, arangije ati: “ndi umubyeyi ufite ishema”

Tim Weah niwe watsinze igitego rukumbi cya America ubwo banganyaga n’ikipe ya Wales kuwa mbere mu ijoro, mu gikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar. Abantu ntibari kubivugaho rumwe kuba George Weah icyamamare ku isi yarakiniraga igihugu cye cya Liberia akaza no kukibera perezida ariko bikaza kurangira umuhungu we akiniye leta zunze ubumwe za America bamwe barabinenga nubwo hari bamwe babishima.

Abantu barenga 1000 basubije George Weah kuri twitter kurayo mafoto yashyizeho ndetse babivugaho bitandukanye. Umwe ati: “uhagarariye Africa nkumwe rukumbi watwaye ballon d’or, ariko utewe ishema nuko umuhungu wawe aserukira z’iburengerazuba. Nk’umubyeyi byarakunaniye kuyobora umuhungu wawe kuza mu gihugu cye, rero byarakunaniye ntacyo kwishimira”

Undi yagize ati: “kuba umuhungu wa perezida akinira ikindi gihugu ni igisebo, kuba uwo perezida abyishimira nk’ikintu gikomeye yagezeho birenze igisebo”

Muri rusange benshi bagiye bamunenga nubwo hari nabandi bamushyigikiye, gusa uyu muhungu wa George Weah witwa Timothy Weah, ndetse afite imyaka 22 gusa yari afite amahitamo abiri arimo gukinira igihugu cya se aricyo Liberia ndetse n’igihugu nyina avukamo aricyo leta zunze ubumwe za America.

Ese wowe ubibona ute?

Umwe mu baherwe ba mbere ku isi yaburiye abantu kutagura ibintu bihenze mu minsi mikuru.

0

Bwana Jeff Bezos washinze ikigo Amazon, yatanze gasopo ikomeye kubantu bose yaba abasanzwe cyangwa ibigo, uyu mugabo yaburiye abantu kudahirahira bagura ibintu bihenze muribi bihe tugiye kwinjiramo by’iminsi mikuru isoza umwaka. Uyu mugabo yakomeje yisabira abantu bose kwihangana ibintu bendaga kugura bihenze bakazabigura ikindi gihe bitewe nuko iyi minsi igiye kuza ubukungu buzaba bubi cyane.

Ubwo yavugiraga kuri CNN uyu muherwe yabwiye abantu ko buri wese yagakoze ibishoboka udufaranga twe akatugumana ku mufuka akirinda kugura ibintu bidakenewe cyane kandi bihenze kugeza mu mezi macye ari imbere. By’umwihariko yisabiye abanyamerika kureka kugura bimwe mubintu bihenze cyane birimo nk’amamodoka ndetse na za television kubera ko ubukungu bwa America ubu buri mu kangaratete.

Jeff Bezos ati: “mugerageze kwigomwa bishoboka, mugerageze kwifata ibintu byo guhaha mubigabanye. Buri wese agerageje kugabanya ibyo yaguraga bizagenda bifasha babandi badatunze byinshi. Buri wese akwiye kumenya ko bishobora no kuzaba bibi kurushaho, twitegure ndetse duteganyirize buri kimwe gishobora kubaho” niba uri umuntu usanzwe ukaba wumvaga ukeneye kugura cya televiziyo kinini ndibaza iki ataricyo gihe, bishyire ikindi gihe ariko atari ubu. Gumana cash zawe ahubwo utegereze ikibi gishobora kuza mu minsi iri imbere.

Ibi ninako bimeze kubashaka kugura amamodoka, za firigo ndetse nibindi bintu bihenze, mugerageze mubireke kugira ngo bibafashe koroherwa n’imibare mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nyuma yibi bamwe babasha gusesengura bahise bagira ubwoba, ndetse bagaruka kuri bimwe Bill Gates yigeze gutangaza mu myaka yashize bijyanye na covid19, nanubu abantu bahise bibaza ko ubukungu bw’isi bwaba bugiye kugwa mu manga bagendeye ku ijambo rya bwana Bezos. Gusa izi nama yatanze zirakwiye ndetse si kubanyamerika gusa, ahubwo ni ibintu byagakwiye gukurikizwa na buri wese ku isi biturutse ku kuba ubukungu buhagaze nabi cyane.