spot_img

DRCONGO: Leta yasabwe guhagarika ibitero, M23 isabwa kuva mu birindiro. Dore imyanzuro yose uko imeze.

- Advertisement -

Aba bakuru b’ibihugu bo mu karere basabye ko intambara ndetse n’ibitero hagati y’ingabo za leta ya congo (FARDC), umutwe wa M23 ndetse na MONUSCO bihagarara, ibi kandi bigakorwa bitarenze kuri uyu wa gatanu tariki 25/11/2022 saa sita zuzuye ku isaha yo muri aka karere.

Ibi biri mu itangazo ryasohowe nyuma y’inama yabereye mumujyi wa Luanda muri angola, iyi nama yahuje abayobozi batandukanye barimo perezida wa Angola Joao Laurenco ari nawe muhuza washyizweho n’umuryango wa Africa yunze ubumwe, perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye unayoboye Africa y’uburasirazuba, perezida wa Congo Felix Tchisekedi, harimo kandi uwahoze ari perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta arinawe muhuza washyizweho na EAC ndetse na Vincent Biruta minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda.

- Advertisement -

Uretse ibyo twavuze hejuru kandi undi mwanzuro wafatiwe muriyi nama harimo ko umutwe wa M23 wasabwe kuva mu duce iherutse gufata, ugasubira mu birindiro yahoranye mbere, M23 yahawe gasopo ko ibi nibiramuka bidakozwe bitarenze kuri uyu wa gatanu ingabo za EAC zizahita zihabwa uburenganzira bwo kuhabakura ku ngufu za gisirikare.

- Advertisement -

Aba bategetsi byarangiye bumvikanye ko inama y’ubutaha bazahurira I Bujumbura mu Burundi kugira ngo bazabashe gusuzuma ko ibyo banzuye I Luanda byashyizwe mu ngiro.

Icyakora nyuma yiyi myanzuro, umutwe wa M23 nawo wahise usohora itangazo uvuga wamaganiye kure iyi myanzuro, M23 ivuga ko idashobora kubahiriza ibingibi bitewe nuko atari ubwa mbere bibaye. Bavuga ko na mbere hose bahabwaga amasezerano ko hari ikigiye gukorwa maze bigatuma barekura ibice bafashe ariko nyuma ntihagire igikorwa ku bijyanye nibyo basaba.

Bityo rero uyu mutwe ukaba washimangiye ko batazigera bava mu birindiro byabo ndetse biteguye guhangana nuwariwe wese uzagerageza kubakura mu birindiro byabo. Muri rusange rero bivuze ko kuwa gatanu ntagihindutse ingabo za EAC zikazatangira kurasana na M23.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles