Bamwe bati ntabwo ari uburyohe bw’igikombe cy’isi gusa buzakwira isi yose, ishami rya ONU ryita ku buzima ryatangaje ko hari impungenge nyinshi zuko hashobora kuba hari gukwirakwira icyorezo gikomeye kizwi nka ‘camel flu’ iki kikaba gifitanye isano ya hafi cyane na coronavirus.
Hari abantu benshi bagiye barwara iki cyorezo kizwi cyane nka MERS mu myaka yashize muri Qatar ndetse bikavugwa ko abagera ko 1/3 cy’abanduye iki cyorezo bapfuye. Kuri ubu iki cyorezo kiri ku mwanya w’imbere kurutonde rw’ibishobora kwibasira abitabiriye iri rushanwa rizamara hafi ukwezi muri Qatar, hazaho kandi covid ndetse na monkeypox nk’ibindi byorezo bishobora kwibasira abitabiriye iri rushanwa ariko nanone ntibiremezwa niba koko hari icyorezo icyaricyo cyose kiri kuzenguruka mu bantu kuri uyumunota.
Icyakora kurundi ruhande, abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko ibi biri gutangazwa murwego rwo guhindanya isura ya Qatar, cyane ko ibihugu byinshi by’I burayi byagaragaje kenshi bidashyigikiye ko Qatar yakira iri rushanwa nubwo byapfuye ubusa bikarangira iki gikombe kibaye. Ibi bivugwa kubera ko kuva ku munsi wa mbere Qatar ihabwa kwakira iki gikombe, yagiye iregwa ibirego byinshi birimo kuba uburenganzira bwa muntu butubahirizwa, kugeza ku kuba abakozi bubakaga ama stade byaravugwaga ko badahembwa, icyakora byose bigakorwa mu rwego rwo guhindanya isura ya Qatar.
Ntawamenya rero nanubu wasanga haje ikindi gihuha cyuko indwara iri gukwirakwira nyamara mu by’ukuri ntayihari cyane ko ntanumwe uragaragaraho iyi ndwara.