spot_img

Sobanukirwa byinshi ku biremwa bidasanzwe Mermaids abenshi muzi nka Madam Samake 

- Advertisement -

Iyi si dutuye abenshi bayita ntoya ugereranyije n’ukuntu umubare w’abayituye ugenda urushaho kwiyongera bityo bigatuma ubutaka buba bucye. Icyakora nubwo tuvuga ko turi kuzura isi ndetse bamwe bakavuga ko mu gihe cya vuba hari aho bizagera isi ikaba itagishoboye kudutunga hari urundi ruhande rw’isi rukiri runini mu ntekerezo za muntu. Ibi bivugwa biturutse ku kuba kuri iyi si hari byinshi tutazi kandi bimaze igihe kinini kurenza n’ubuzima bwa muntu. Hari n’abadatinya kandi kuvuga ko iyi si turimo ituwe na bamwe mu bantu bazi ibintu byinshi birenze ibyo twiga mu mashuri, ndetse bikaba bivugwa ko abo ari bamwe mu bantu baba bafite mu biganza byabo ejo hazaza h’isi.

Sibyo gusa kandi kuko nkiyo ugiye mu bitabo bya kera usanga havugwamo ibintu byinshi yaba ibiremwa byahozeho bitakibaho nka za dinosaur, ugasanga haravugwa ibivejuru, abantu b’abanyembaraga bahozeho ndetse n’ibindi byinshi tutabasha gusobanukirwa ku buryo bworoshye, aha kandi uhasanga n’ibiremwa bitajya bivugwaho rumwe n’abatuye isi.

- Advertisement -

Ibi nibyo inaha twita madamu samake ubusanzwe byitwa mermaids’ mu cyongereza cyangwa se Sirene mu gifaransa. Ni ibiremwa bivugwa ko biba mu mazi ndetse bamwe bakemeza ko bijya byiyerekana abantu basanzwe bakabibona, nyamara nubwo bamwe bajyaga batanga ubuhamya ko babyiboneye n’amaso yabo hari n’abandi bemeza ko ari nk’imigani (myths) ibyo biremwa bitigeze bibaho.

- Advertisement -

Ubusanzwe madamu samake bivugwa zatangiye kuvugwa ahagana mu mwaka w’igihumbi mbere ya Yezu (1000 BC), aho byavuzwe ko uwari ikigirwamanakazi kitwaga Atargatis mu cyahoze ari Assyria kivuganye umukunzi wacyo wari ikiremwamuntu nuko nyuma akaza kugira ikimwaro cyatumye yihindura agahitamo kuva mu isi y’abantu. bivugwa rero ko yahise yihindura ikiremwa kitari umuntu wuzuye ahubwo yari afite isura y’umuntu ndetse n’igihimba hejuru mu gihe hasi yari afite umurizo nk’uw’ifi.

Ahantu hose ibi biremwa byagiye bivugwa yaba mu bitabo, cyangwa mu bishushanyo ndetse n’amashusho usanga arumuntu hejuru kugeza kugihimba ahakabaye amaguru hakaba ari umurizo w’ifi. Ibi rero nubwo benshi babishushanya bifite isura y’igitsina gore bivugwa atari abagore gusa kuko hari n’ibigabo ibi bikaba byitwa merman ariko bikaba bitangazwa ko ibigabo bitajya bikunda kwigaragaza nk’ibigore. Sibyo gusa kandi hari n’inyandiko zimwe zagiye zemeza ko ibi byagiye binagirana umubano wihariye n’abantu bikagera naho banakundana.

Imigani cyangwa inyandiko za madamu samake ahanini zagiye zandikwa mu bitabo by’abagereki, ariko na nyuma yaho hagiye hasohoka n’izindi nyandiko zibivugaho. Ibizwi cyane ni nk’ibyagiye byandikwa n’uwitwa Christopher Columbus (wavumbuye amerika ahagana mu 1400) ubwo yarari mu buvumbuzi bw’ibirwa bya karayibe mu mwaka 1943, nawe yavuze ko yabonye ibyo biremwa. Sibyo gusa kuko no mu myaka ya vuba aha byagiye bivugwa ko abantu babibonye, urugero rwa vuba ni ahitwa Gokwe muri Zimbabwe mu mwaka wa 2012, aho abakozi bubakaga urugomero rw’amashanyarazi, banze gusubira mukazi bavuga ko bahabonye ibiremwa bifite igihimba n’umutwe nkiby’abantu nyamara hasi hari umurizo w’ifi. Abana babiri ubwo bari bari koga nabwo muri Zimbabwe bavuze ko ikiremwa batasobanukiwe cyaje kikabinika mu mazi bitari kubushake bwabo, bakemeza ko cyari gifite umutwe n’igihimba nkiby’abantu mu gihe hasi hari har’umurizo nk’uw’ifi.

Mu mujyi witwa Kiryat yam muri Israel mu mwaka wa 2009, uwitwa Shlomo Cohen yatangaje ko ubwo yarari ku mazi hamwe na bagenzi be babonye umukobwa hirya yabo ari kwiyuhagira ariko babanza gukeka ko ari undi muntu waje ku mazi nkabo, ubwo bashakaga kumwegera ngo bagirane ibiganiro batangajwe n’ukuntu uwo mukobwa yahise asimbuka akagwa mu mazi aho kubona amaguru bakabona umurizo w’ifi kandi hejuru barabonaga umuntu. Nubwo abantu batanga ubuhamya ko babonye madamu samake abenshi bahakana ko ibi biremwa bibaho ndetse bamwe bakavugako aba bavuga ko bamubonye akenshi babiterwa n’ubwoba bagira iyo bageze mu mazi.

Muri Israel ubu hashyizweho igihembo kingana na miliyoni y’amadorali ku muntu wese uzabasha gufotora ifoto ya madau samake. Hari n’ubushakashatsi kandi bwagiye bwerekana ko imwe mu mpamvu zatumye ba madam samacye babaho byaba byaratewe nuko hari igihe cyageze ikiremwamuntu cyikibera mu mazi, bitewe nibihe bityo bakamenyera koga ari nacyo cyatumye uko iminsi ishira ari nako amaguru yabo yagendaga abura ahubwo hakaza umurizo nk’uwifi kuko ariwo wabafashaga koga, gusa ubu bushakashatsi nabwo ntibwigeze bwemerwa na benshi kuko ntabimenyetso bihagije bwerekanaga.

Hari n’izindi nyandiko zivuga ko mermaids ari bumwe mu bwoko bw’ibivejuru (aliens) ariko byo bikaba bitaba mu kirere nubwo byitwa ibivejuru, ahubwo byo bikaba ari ubwoko bw’ibivejuru byibera mu mazi dore ko hari n’ibivugwa ko byibera munsi y’ubutaka. Ibi byose rero bivugwa ko ari bimwe mu bifite ejo hazaza h’isi ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko bishatse isi byayirimbura cyaneko bemeza ko bituzi neza nyamara twe no kubibona ari ingorane zikomeye.

Kugeza ubu mermaid zifatwa nka kimwe mu mayobera y’amateka y’isi, inyandiko nyinshi ndetse n’amafilme byatsitswe kuri mermaid. Kugeza ubu mu bihugu nk’ubudage, Canada, ubuyapani, America, Mexico, Finland, Russia, Brazil, ndetse n’ibindi byinshi uhasanga ibibumbano bya za madamu samake kandi biri ahantu hagaragarira buri wese, wakwibaza uti ese niba batemera ko bihari nukubera iki bashyiraho ibyo bibumbano?

Ese wowe waba warabonye madamu samake? Ese wemera ko zibaho cyangwa wabyumvaga ukiri umwana gutyo gusa. Waba wifuza kugira icyo tugushakira twandikire kuri INSTAGRAM

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles