Abantu barenga miliyari cyane ingimbi, abangavu ndetse n’urubyiruko bari mu byago byinshi byo gupfa amatwi, biturutse ku bikoresho bigezweho basigaye bibanzeho birimo ibibafasha kumva imiziki (ecouteurs) sibyo gusa hazamo no kujya mu bitaramo byinshi kandi bicuranga imiziki iranguruye cyane.
Ubushakashatsi buherutse kujya ahagaragara bwerekanye ko abantu barenga 24% bafite imyaka iri hagati ya 12 na 34 kuri ubu bumva umunsi kuwundi umuziki usakuza ku rwego rwego rwo hejuru, ibi rero bikaba bibashyira mu byago bikomeye kuko benshi muribo bibasigira ubumuga batazi. Aba bashakashatsi basaba za leta z’ibihugu gushyiraho uburyo bwerekana ukuntu buri wese akwiye kumva bidashyira umuntu mu kaga.
OMS yo yerekana ko abantu basaga miliyoni 430 mubyiciro byose by’ubukure kuri ubu bamaze gupfa amatwi cyangwa se bakaba batumva neza kuburyo buhagije. Icyakora OMS ikomeza ivuga ko nubwo ibi bigaragara mu bantu b’ingeri zose, urubyiruko arirwo ruri mu byago byinshi byo kwangirika ingingo zibafasha kumva biturutse ku bikoresho bigezweho batunze birimo smartphone, headphones, na earbuds ibi kandi bikiyongera kwitabira ibitaramo bifite urusaku rukabije kandi bidafite uburyo bwo kurinda abitabiriye.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko abagera kuri 23% ku bantu bakuru bakoreweho ubushakashatsi ndetse na 27% by’abari munsi y’imyaka baba bafite ibyago byo kwangirika imyanya yo kumva bitewe n’urusaku rurenze urugero. Bavuga ko kandi abagera kuri 48% ku isi hose, baba bafite ibyago byo kwangirika amatwi biturutse ku rusaku rwo mu tubyiniro no mu tubari. Muri rusange rero bavuga ko abantu bari hagati ya miliyoni 670 na miliyari imwe irenga bashobora gupfa amatwi mu gihe cya vuba biturutse ku umva umuziki mu buryo butandukanye.